Rwanda: Guverinoma nshya yarahiriye imbere ya Perezida Kagame, ayibutsa ko ari inshingano ziremereye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga [7] 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abayobozi bakuru b’ibigo.
Abarahiye biyemeje kutazatatira indahiro ndetse no kuzubahiriza inshingano bashinzwe.
N'umuhango wabereye mu Ngoro y'Inteko ishinga amategeko, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Abarahiriye inshingano barimo: Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanue, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.
Abandi barahiriye barimo: Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Akarere, Dr. Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo, Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yabwiye abarahiriye gutangira inshingano muri Guverinoma nshya, ko "Inshingano barahiriye zifite uburemere."
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka 8 ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, avuga ko bakoranaga neza.
Yagize ati:“Ndabanza gushimira byimazeyo, Minisitiri w’Intebe wari ucyuye igihe. Ndagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera urubwa ngahera ku izina rye, ngo ngire nte? Nkamubwira nti ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo, hanyuma agahera aho abigira atyo. Ndagushimira cyane.”
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe uzacungura Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika, ahubwo ari bo bakwiye guhaguruka bagaharanira kugera ku byo bashaka.
Ati:“Ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka, nta n’ubwo babishaka niba mutari mubizi. Ntibabishaka, ahubwo ugumye aho ngaho, ni mu nyungu zabo. Twe rero Abanyarwanda, Abanyafurika, tukicara aho tukadamarara, tugategereza ko hari abazaza kuducungura.”
Yunzemo ko buri wese akwiye kuba azirikana agaciro ke nk’umuntu ndetse n’ak’Igihugu.
Ati:“Ibyo byose ujye ubikora wibuka ngo uri ubusa, igihe twese tutivanyemo uwo muco wo kutumva inshingano ituri imbere, icyo dukwiriye, agaciro dukwiye kwiha mbere y’uko dutegereza ko hari uwakaduha. Ariko hari n’abo kuba ubusa bitagize icyo bitwaye, guhora usabiriza, ukubitwa inkoni za buri munsi ngo ntiwagenjeje uko undi yabishakaga, hari abo bitagira icyo bitwara.”
Mu izina rya Guverinoma nshya, Minisitiri w’Intebe Dr.Nsengiyumva Justin yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano.
Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati:“Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku cyizere yangiriye. Nkaba mbizeza ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye n’uruhare rwazo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko icyizere yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu atazagipfusha ubusa.
Ati:“Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe, bityo Igihugu cyacu kibyungukiremo.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko azaharanira gutanga umusanzu we mu nshingano yahawe kandi agafatanya n’izindi nzego.
Ati:“Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo, nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita ku bibazo by’abaturage, nzafatanya n’inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta Munyarwanda n’umwe usigaye inyuma.”
Amafoto
What's Your Reaction?






