Nyamasheke – Rangiro: Amashanyarazi yabaye imbarutso yo guhanga imirimo mishya

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Rangiro ufatwa nk'uw'icyaro cyane mu Karere ka Nyamasheke, bishimira ko batangiye kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi ndetse ukaba uri kubafasha guhanga imirimo mishya.
Ibikorwaremezo bike cyane cyane imihanda n'amashanyarazi ni bimwe mu byagoraga cyane abatuye i Rangiro, ku buryo byasabaga abaturage gukora ibilometero bisaga 10 bajya aho bita mu i Tyazo gushaka umuriro kandi mu muhanda udakoze neza.
Kuri ubu, Utugari twa Jurwe na Murambi, twamaze guhabwa amashanyarazi nyuma y'igihe kinini abadutuye bayategereje.
Abaturage bavuga ko aya mashanyarazi yabakuye mu bwigunge ndetse kuri ubu bakaba baratangiye guhanga imirimo mishya itarahabarizwaga.
N’ubwo bimeze bitya ariko, Utugari twa Banda na Gakenke tw’uyu murenge two turacyari mu kizima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko hari gahunda yo kugeza umuriro hose mu gihe cya vuba.
Kugeza ubu, Akarere ka Nyamasheke kageze kuri 74,27% mu gukwirakwiza amashanyarazi. Gusa myinshi mu mirenge atarageramo ni ituriye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. (RBA)
What's Your Reaction?






