APR yegukanye 'Zanshin Karate Championship' nyuma yo gukusanya Imidali 14 (Amafoto)

Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda mu mukino njyarugamba wa Karate, APR Karate – Do
Iri rushanwa ritegurwa na Zanshin Sport Solutions ku bufatanye n'Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Ferwaka.
Zanshin Karate Championship yakiniwe kuri Hotel Credo mu Karere ka Huye, yitabirwa n'abakinnyi basaga 200 mu kiciro cy'abakuru, mu gihe mpera z'iki Cyumweru, tariki ya 16-17 Kanama [8] 2025, hateganyijwe irushanwa ry'abakiri bato, rizitabirwa n'abakabakaba 400.
Muri iki kiciro cy'abakinnyi bakuru [Guhera hejuru y'Imyaka 18], abakinnyi barushanyijwe mu byiciro muri Kata [Kwiyereka], yakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 09 Kanama 2025, na Kumite [Kurwana], yakinwe ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025.
APR Karate – Do yegukanye iri rushanwa nyuma yo gukasanya Ibikombe 4 muri 5 byahatanirwa, biherekejwe n'Imidali 14, irimo 6 ya Zahabu, 4 ya Silver n'indi 4 ya Bronze.
Iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda yegukanye iri rushanwa ibikesha abakinnyi barimo: Niyonkuru Sidick, Uwase Razia, Abayisenga Palemonique, Munyaneza Flavier, Dushime Sharifu, Niyitanga Khalifa, Kajyimbi Paul, Udahemuka Bertin na Ishimwe Sandrine.
Yakurikiwe n'Ikipe ya The Great Warriors Karate Academy yari ifite iri rushanwa yegukanye ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu kiciro cy'abakuru mu Mwaka ushize, ikusanyije Imidali 9, irimo iya Zahabu 4, Silver 1 na Bronze 4.
Umwanya wa gatatu wegukanye n'Ikipe ya Kenyatta National Hospital yo mu gihugu cya Kenya, yegukanye Imidali 8, irimo Imidali 2 ya Zahabu, 3 ya Silver n'indi 3 ya Bronze.
Umwanya wa kane wegukanywe n'Ikipe ya Agahozo Shalom, ikurikirwa na Zanshin Karate Acedemy, yabaye iya gatanu.
Agahozo Shalom yegukanye Imidali 3, irimo 1 wa Zahabu n'indi 2 ya Bronze.
Zanshin Karate Acedemy yegukanye Imidali 5, irimo 2 ya Silver n'indi 3 ya Bronze.
Zanshin Karate Championship y'uyu Mwaka, yitabiriwe n'amakipe 14, yakurikiranye mu buryo bukurikira:
- APR Karate – Do
- The Great Warriors Karate Academy
- Kenyatta National Hospital (Kenya)
- Agahozo Shalom
- Zanshin Karate Acedemy
- Hero Karate Do – Rafiki
- JKA Sky – Life Karate Club (Kenya)
- Parklands Sports Club (Kenya)
- Zen Karate – Do
- Nyamagabe Karate Club
- The Champions Nyanza
- Waryo Academie Karate – do (Gabon)
- Club Nagashi Zuki (DR – Congo)
- Sinzi Karate Club.
Nyuma nyo kwegukana iri rushanwa, Kapiteni w'Ikipe ya APR Karate – Do, unyaneza Flavier, mu kiganiro n'Itangazamakuru yagize ati:“Icyadufashijwe kwisubiza iri rushanwa n'ubwo twari duhanye n'andi makipe akomeye arimo Zen Karate – Do yo mu Karere ka Rubavu, n'uko twagerageje kwitwara neza mu byiciro byose, haba muri Kata na Kumite kandi bafite ibiro bitandukanye”.
Yakomeje agira ati:“Abakinnyi bacu bari bashoboye ugereranyije n'abo twari duhanye, iyi nayo n'intwaro yadushije kwitwara neza. Iri rushanwa ryari rikomeye, cyane ko ryari ryitabiriwe n'abakinnyi bo mu makipe mpuzamahanga”.
Yasoje agira ati:“Buri gihe mu iyo tuje mu Irushanwa, intego iba ari intsinzi. Turashimira Ubuyobozi bwa APR Karate – Do n'ubw'Ingabo z'Igihugu muri rusange, badufasha mu kwitegura mu buryo bwose, kandi tuzakomeza gukora ibishoka ngo tubereke ko batatwibeshyeho”.
Umuyobozi wa Zanshin Solution Sports yateguye iri rushanwa, Mwizerwa Dieudonne, yagize ati:“Twishimiye uko ryagenze. Abakinnyi batweretse urwego rukomeye, cyane ko ryari ku rwego mpuzamahanga. Bitandukanye n'inshuro ebyiri zari zishize, kuri iyi nshuro, abakinnyi benshi bari ku rwegp mpuzamahanga, ibyongereye ibirungo muri iri rushanwa”.
Yakomeje agira ati:“Ndashimira abakinnyi b'Abanyarwanda, cyane ko bagaragaje uguhatana ku rwego rwo hejuru n'ubwo bari bahanganye n'abakinnyi bakomeye”.
Mwizerwa yasoje ashimira abafatanyabikorwa b'iri rushanwa barimo: Martin Hardware Ltd, Canal+Rwanda n'abandi, abizeza ko azakomeza gukora ibishoboka byose, ubufatanye impande zombi zifitanye bugashinga imizi.
Iri rushanwa kandi raykurikiranywe n'Umuyobozi w'Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, washimiye Ikipe ya Zanshin Karate Academy, asaba andi makipe gutera ikirenge mu cyayo nayo agategura amarushanwa, kuko bifasha mu kuzamura urwego rw'abakinnyi haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Amafoto
What's Your Reaction?






