Amakipe 9 yitabiriye 'Summer Swim Festival' irushanwa ryo kuzamura Impano z’Abozi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Nyakanga [7] 2025, amakipe 9 yavuye mu Ntara Enye [4] z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, yitabiriye ‘Summer Swim Festival’ irushanwa ryari rigamije by’umwihariko kuzamura Impano z’Abakinnyi b’Umukino wo Koga.
Ryateguwe n’Ikipe ya Ishyaka Swim Club ifatanyije na Les Dauphins Swimming Club, rikinirwa kuri Pisine ya Hotel LaPalisse i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’i Burasirazuba.
Amakipe 9 yaryitabiriye yari agizwe na: Les Dauphins Swimming Club, Ishyaka Swim Club, Aqua Waves Swimming Club, Ikipe yari igizwe n’abakinnyi bavuka mu Karere ka Karongi, Cut Fish Club, Gisenyi Beach Swimming Club, Rubavu Sporting Club, Rwamagana Canoe Swim Club na Rwesero Swim Club.
Abakinnyi basaga 100 bari bitabiriye iri rushanwa, barushanyijwe mu Nyogo 5 zirimo: Freestyle [Umusomyo], Breaststroke [Makeri], Butterfly [Bunyugunyugu] na Medley Relay ikinwa mu buryo bw’amakipe.
Mu Nyogo ya Freestyle, abakinnyi barushanyijwe mu byiciro bine, birimo icy’abafite Imyaka iri hagati y’u 8-10, 11-13, 14-16 n’icy’abafite Imyaka 17 kuzamura.
Bakinnye Intera ya Metero 50 [50m], Metero 100 [100m] na Metero 200 [200m].
Muri ibi byiciro byose by’Imyaka kandi, abakinnyi barushanyijwe mu Nyogo ya Breaststroke, aho bakinnye Metero 50 [50m] na Metero 100 [100m].
Mu Nyogo ya Butterfly, abakinnyi barushanyijwe muri Metero 50 [50m], Metero 100 [100m] na Metero 200 [200m].
Irushanwa ryasojwe abakinnyi barushanwa mu buryo bw’amakipe, Medley Relay, aho bakinnye 4x100M.
Muri Medley Relay, buri Kipe iba ifite abakinnyi 4, barimo 2 b’abahungu n’abandi 2 b’abakobwa.
Umukinnyi wa mbere atangira yoga Inyogo ya Backstroke [Ngarama, agakurikirwa n’uwoga Breaststroke [Makeri], hagakurikiraho uwoga Butterfly [Bunyugunyugu], igasozwa n’umukinnyi woga Freestyle [Umusomyo].
N’ubwo ryari Irushana rigamije gushaka Impano, abaryitabiriye barikinnye hisunzwe amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi [World Aquatics], mu rwego rwo gutangira kubatoza uko amategeko y’umukino yubahirizwa hakiri.
Ryegukanywe n’Ikipe yari igizwe n’abakinnyi bavuka mu Karere ka Karongi, ikurikirwa na Ishyaka Swim Club, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Les Dauphins Swimming Club.
Uretse ababyeyi b’abakinnyi baryitabiriye, ryanakurikiranwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard.
Aganiriza abakinnyi batabiriye iri Rushanwa, Meya Mutabazi yagize ati:”Twishimiye ko mwaje gukinira mu Karere kacu. Ndashimira by’umwihariko ababyeyi banyu baje kubashyigikira, muri uru rugendo mwatangiye rwo kuzavamo abakinnyi b’umukino wo Koga babigize Umwugga”.
Yunzemo ati:”Kubona umubare w’abana bangana gutya bitabira, n’ikimenyetso cy’uko ahazaza h’Umukino wo Koga mu Rwanda hatanga ikizere”.
Iradukunda Eric, umwe mu bakinnyi b’Ikipe yegukanye iri Rushanwa, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Kwegukana Igikombe bivuze byinshi ku Ikipe no ku bakinnyi muri rusange”.
“Turasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi tuvukamo, kudukorera ubuvugizi tukongera kwitabira amarushanwa nk’uko byahoze, cyane ko hari hashize Amezi 8 nta rushanwa na rimwe twitabira”.
Iradukunda yaboneyeho gusaba n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda [Rwanda Aquatics], kureka kubaheza mu marushanwa bategura, no gushaka igisubizo cy’ibibazo Bihari, aho gukomeza kubatererana”.
Amafoto
Ikipe y’abakinnyi bavuka mu Karere ka Karongi, yegukanye Summer Swim Festival
Iradukunda Eric yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi kubakorera ubuvugizi bakongera kwitabira amarushanwa nk'uko byahoze
What's Your Reaction?






