Rwanda: Amaraso mashya muri Guverinoma 'yakiriye ate' ikizere yagiriwe

Tariki ya 25 Nyakanga [7] 2025, Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta y'u Rwanda barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w'Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin.
Abarahiye, harimo abatari basanzwe mu y'icyuye igihe.
bavuga ko bishimira amahirwe bahawe n’umukuru w’igihugu, aho biteguye gukorana n’abandi mu guteza imbere igihugu.
Mu mazina mashya yagaragaye muri Guverinoma yarahiye kuri uyu wa Gatanu, harimo Dominique Habimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu na Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije.
Aba bavuga ko bishimira inshingano bahawe n'Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ko inzego zose zizakorana mu gushyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.
Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo, yari amaze igihe ahagarariye u Rwanda muri Singapore kuva mu 2019, n’ubundi avuye muri iyi Minisiteri ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi.
Agaragaza ko hari ibyo yigiye muri Singapore bizamufasha mu kuzuza inshingano ze neza.
Dr Telesphore Ndabamenye we yari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, none ubu ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumwitegaho kubakorera neza.
Aya ni amaraso mashya muri guverinoma bitezweho kunganira abakomeje imirimo kubera ubunararibonye n’ubumenyi bayizanyemo.
What's Your Reaction?






