Mu Rwanda hagiye kugezwa Imbuto y’Ibirayi idasaba Abahinzi gutera Umuti

Mu minsi iri imbere, abahinzi b'ibirayi mu Rwanda bagiye kugezwaho imbuto bazahinga bagasarura badateye umuti na rimwe.
Uretse abahinzi b'Ibirayi, n'abahinga Imyumbati bamaze igihe kirekire barazengerejwe n'uburwayi bwa kabore, bagiye kubona imbuto itarwara iyi ndwara.
Ibi bisubizo bibonetse mu bushakashatsi- koranabuhanga bumaze igihe bukorerwa mu bigo bya RAB- Rubona mu karere ka Huye ndetse na RAB ishami rya Musanze.
Akarere ka Ruhango mu Majyepfo, ubusanzwe kaberanye n'ubuhinzi bw'imyumbati.
Ubu abahinzi baho bishimira ko bafite uruganda ruyongerera agaciro, gusa ariko indwara ya kabore yakunze gukoma mu nkokora umusaruro wabo.
Mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Uburengerazuba mu bice by'amakoro bizwi ko ariho hava umusaruro mwinshi w'ibirayi, abahinzi babyo bamaze igihe kirekire bataka igihombo baterwa n'uburwayi bwa late bright bo bita "uburwayi bw'imvura".
Ikiguzi cy'umuti batera bahangana n'ubu burwayi kirahanitse, kandi uyu muti nawo ugira ingaruka ku rusobe rw'ibinyabuzima nk'inzuki n'utuntu dukoko.
Ubushakashatsi nk'ubu kandi bugeze kure ku gihingwa cy'imyumbati mu mirima ya RAB iri i Rubona mu Karere ka Huye.
Hashize imyaka ine hageragerezwa imbuto nshya yongerewe ubushobozi bwo kutarwara Kabore.
Ubushakashatsi bugeze ahashimishije aho icyiciro gikurikiye ari uguha abaturage iyo mbuto bagatangira kuyigerageza.
Mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwemeje itegeko rigenga urusobe rw'ibinyabuzima rigena ibigenderwaho ku bushakashatsi bw'ibihingwa byongerewe ubushobozi.
Ku mugabane wa Afurika ibihugu 8 bimaze kwemeza gukoresha ibyo bihingwa, ibyo ni Afurika y’Epfo kuva mu 1994, Nigeria, Kenya, Etiyopiya, Malawi, Ghana, Sudani, na Eswatini. (RBA)
Amafoto
What's Your Reaction?






