Rwanda: Ibisubizo bya DNA bizajya byifashishwa mu guca Imanza

Jul 22, 2025 - 11:28
Rwanda: Ibisubizo bya DNA bizajya byifashishwa mu guca Imanza

Ubuyobozi bw'Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, bwasabye abacamanza gukoresha ibimenyetso bya Gihanga mu gihe baca imanza kugirango banoze itangwa ry’ubutabera.

Ni mu mahugurwa abakora mu nzego z’ubutabera bahawe kuri uyu wa Mbere.

Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi inzego z’ubucamanza ku bijyanye no gusesengura, gusobanukirwa, no gukoresha ibimenyetso bya gihanga mu manza.

Abacamanza bahamya ko  kurushaho gukoresha ibimenyetso bya Gihanga mu nkiko, bizatuma haba umucyo ku manza zashoboraga kurangwamo amakosa.

Ibimenyetso birimo isesengura rya ADN, ibikumwe, inyandiko, amasasu, ibiyobyabwenge, n’ibyaha byo kuri murandasi. 

Ni bimwe mu bijyanwa mu nkiko kugira ngo barusheho gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya Gihanga.

Umuyobozi bw'Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Lt Colonel (Rtd) Charles Karangwa avuga ko aba bacamanza bategerejweho byinshi.

Ubuyobozi w'Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, kivuga ko kuva mu 2018 kugeza muri 2024, iki kigo kimaze gutanga ibimenyetso birenga ibihumbi 90 mu manza zaciwe n’inkiko mu Rwanda .

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0