Gakenke: Abahinzi ba Kawa 'barayivuga Imyato' nyuma yo kubafasha kwiteza imbere

Abahinzi ba Kawa mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, barayivuga Imyato, nyuma yo kubafasha mu rugendo rw'iterambere.
Uretse kuyikuramo amafaranga, bavuga ko bamaze no gusobanukirwa akamaro ka yo mu Buzima, ndetse banatangiye kuyinywa.
Bavuga ko bamaze guhindura imyumvure, aho mu Myaka yashize bayifataga nk'Ikinyobwa cy'abafite, ariko kuri ubu, buri wese yayinywa.
Bamwe mu baganiriye na THEUPDATE, bavuga ko imyumvire y'uko inyobwa n'abakomeye, yashingira ko no kuyibona bitari byoroshye, ariko kuri ubu, isigaye icuruzwa mu buryo bworoshye, bityo bikaba bisigaye byorohera n'abaturage kuyigeraho.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative Duhinge Kawa, babwiye Igitangazamakuru IGIHE ko bamaze igihe kinini bahinga Ikawa batarayinywaho, ariko nyuma yo kuyinywa basanze baracitswe n’ibyiza byinshi.
Hakizimana André watangiye guhinga Ikawa mu 1991, yavuze ko amaze Imyaka 10 gusa ayinyweyeho.
Ati:“Ikawa nzimaranye imyaka 34, ndetse mfite Ibiti by’Ikawa bigera ku 3,060. Natangiye kuyinywa mu 2015 mbifashijwemo na Koperative Dukunde Kawa, binyuze muri gahunda yo gufasha Abahinzi kunywa Ikawa bahinga”.
Yakomeje avuga ko yasanze Ikawa iryoha kandi igira akamaro gakomeye ku muntu, ndetse kuyinywa biruta kunywa Inzoga.
Ati:“Nasanze Ikawa iryoha, kandi inafasha umuntu gusinzira neza. Mu gihe ufite icyaka, ushobora kuyifashisha aho kunywa Inzoga”.
Hakizimana w’Imyaka 62 nawe yavuze imyato Ikawa, avuga ko afite Ibiti byayo bigera ku 3.060 asaruraho Toni 6.
Ati:“Bimfasha kwinjiza Amafaranga nyakesha ibi Biti, bityo Umuryango wanjye ukabaho neza.
Akomoza ku mpamvu yamuteye kumara igihe kinini atanywa Ikawa kandi ayihinga, Murekatete Odete, yavuze ko byaterwaga n'imyumvire yatumaga bumva ko inyobwa n’Abazungu gusa, cyangwa abantu bifite.
Ati:“Kera twibwiraga ko Ikawa inyobwa n’Abazungu. Nyuma y'uko tumaze kuyimenya nk’abantu bayihinga, twahisemo kujya tubanza kuyinywaho mbere yo kuyicuruza. Ni yo mpamvu tuyinywa kandi twayiteguriye iwacu mu Rugo.”
Murekatete ahinga Kawa k'Ubuso buto, afite ibiti 500 gusa, n'ubwo ari bicye, avuga ko kubyitaho neza bimuha umusaruro wa Toni n'igice ku gihembwe.
Amafoto
What's Your Reaction?






