Abikorera barenga 140 bitabiriye Imurikagurisha ry'Akarere ka Musanze (Amafoto)

Iminsi ibaye 10 mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, hari kubera Imurikagurisha [Expo] ngaruka mwaka ritegurwa n'aka Karere.
Ryatangiye tariki ya 19 Kanama [8] 2025, rikaba ribera kuri Sitade Ubworoherane, rwagati mu Mujyi w'aka Karere.
Ryateguwe ku bufatanye rw'Intara n'uhuriro ry'urugaga rw'abikorera, PSF ku rwego rw'Intara.
Abasaga 140 bo mu Karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru n'ahandi, bitabiriye kumurika ibyo bakora.
Kuri uyu wa Kane, Umunyamakuru wa THEUPDATE yagiye ahari kubera iri Imurikagurisha, aganira n'abaryitabiriye, bamusangiza uko bari kuribona.
Ukigera ku rwinjiriro, wakirwa n'abakozi ba PSF, bakwakirana yombi.
Nyuma yo kwinjira ahari kubera iri Imurikagurisha, wakirwa n'akanyamuneza k'abaje kumurika ibyo bakora, by'umwihariko harimo n'Abanyamahanga.
Muri bo, harimo; Amashuri makuru na Kaminuza bikorera mu Ntara y'Amajyaruguru, Ibigo by'Ubukerarugendo, Ama – Banki, Inganda zitandukanye zirimo izikora Imyenda, Icyayi, Ikawa n'ibindi, abakora Ubuvuzi, abatubura Imbuto, Abahinzi, abacuruza Imodoka n'abandi...
Bamwe mu baje kumurika ibyo bakora naganiriye n'Umunyamakuru wa THEUPDATE, bamutangarije ko kugeza ubu riri kugenda neza.
Bati:“Iri Murikagurisha riri kudufasha kumenyekana. Abatugana banyurwa n'ibyo dukora kandi ntabwo tuzatezuka”.
Afungura iri Murikagurisha tariki ya 22 Kanama [8] 2025, Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abariteguye, anashishikariza Urubyiruko kuryitabira.
Yagize ati:“Muzitabire iri Murikabikorwa, muryigiremo ndetse mwerekane impano mwifitemo”.
Yibukije kandi abikorera kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri iyi Ntara, aboneraho no kubizeza ubufatanye.
Biteganyijwe ko iri Murikagurisha rizasozwa tariki ya 31 Kanama [8] 2025.
Amafoto
Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abikorera kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara y'Amajyaruguru.
What's Your Reaction?






