BNR yatangije ikoreshwa ry'Ifaranga ry'Ikoranabuhanga

Aug 3, 2025 - 22:06
BNR yatangije ikoreshwa ry'Ifaranga ry'Ikoranabuhanga

Banki y'Igihugu y'u Rwanda [BNR], yatangije ku mugaragaro Ifaranga rishya rishingiye ku Ikoranabuhanga, ryahawe izina rya E-Franc Rwandais.

Iri faranga riri mu kiciro kizwi nka Central Bank Digital Currency (CBDC).

BNR yavuze ko ari intambwe nshya Igihugu giteye mu rugendo rwo kwimakaza ikoreshwa ry’Ifaranga rigezweho, hagamijwe guteza imbere uburyo bwo kwishyurana bwihuse, bwizewe kandi burinzwe.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya E-Franc Rwandais, uyu mushinga ugeze mu kiciro cya kabiri kizwi nka Proof of Concept [PoC], nyuma yo kurangiza ubushakashatsi bwimbitse ku kamaro n’ingaruka zishobora guterwa no gutangiza ikoreshwa rya E-Franc Rwandais mu gihugu.

E-Franc Rwandais igamije koroshya ubwishyu, gukumira ubujura, kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga y’impapuro mu bucuruzi bwa buri munsi, no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ni inzira nshya yo kongera imyumvire y’imari n’ubwisanzure mu kwishyurana hagati y’abaturage, abikorera n’inzego za Leta.

Inyandiko yashyizwe hanze na BNR mu 2023 ku ikoreshwa rya E-Franc Rwandais, igaragaza ko yakoze ubushakashatsi yafatanyije na Access to Finance Rwanda [AFR], hifashishijwe uburyo bwa 5Ps Methodology butangwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari [IMF], burimo: Gutegura no kugerageza [Proof of Concept], gukora ibishushanyo [Prototypes], gukorera mu buryo bw’igerageza [Pilots] no gutangiza burundu [Production].

Akomoza kuri E-Franc Rwandais, Umuyobozi wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagize ati:“Igihugu cya Cambodge kiri mu bihugu byatangije ifaranga rikoresha Blockchain mu kwishyurana, kandi natwe turi kwiga ku buryo bakoresheje iryo koranabuhanga n’uko abaturage baryitabiriye”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rushaka kwiga ku mikorere y’iri koranabuhanga kugira ngo E-Franc Rwandais izabe yizewe, rikora neza kandi igirira akamaro umuturage.

Umuyobozi w’Ibigo by’imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Léo Austache Kanamugire, yashimangiye ko gutangira igerageza rya E-Franc ari amahirwe akomeye ku gihugu.

Ati:“Iri gerageza ritanga icyizere ko abashoramari n’Abanyarwanda muri rusange bazabona uburyo bworoshye bwo kwishyurana, butekanye kandi bugezweho. Ibihugu byinshi byateye imbere byamaze kurifata nk’ikiraro gihuza imari n’ikoranabuhanga.”

  • Central Bank Cryptocurrency ni iki?

Central Bank Cryptocurrency cyangwa CBDC ni ifaranga ritangwa na Banki nkuru y’Igihugu rifite ishusho y’ikoranabuhanga, ritandukanye n’amafaranga y’impapuro cyangwa ibiceri bisanzwe.

CBDC igenzurwa n’inzego za Leta kandi ikizewe, itandukanye n’amafaranga nk’aya Bitcoin atagira urwego rubicunga.

BNR yatangaje ko ikomeje gushora mu bushakashatsi no mu ikoreshwa ry’iri faranga ku buryo ryazagera ku rwego rwo gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, kandi rikaba igikoresho cy’ingenzi mu rugendo rwo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 1
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.