Abanyamuryango ba 'Umwalimu SACCO' bemeje kugurizwa Miliyari 30 Frw na BRD

Jul 18, 2025 - 17:46
Abanyamuryango ba 'Umwalimu SACCO' bemeje kugurizwa Miliyari 30 Frw na BRD

Inteko rusange ya Koperative Umwalimu SACCO, yatoreye ku bwiganze bw'i 100%, kwemera gufata Inguzanyo ya Miliyari 40 muri Banki y'u Rwanda itsura Amajyambere [BRD], mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Gira Iwawe.

Iyi nteko rusange yateranye kuri uyu wa 18 Nyakanga [7] 2025, yateraniye kuri Hilltop Hotel, i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Yitabiriwe n'Abarimu [Abanyamuryango] 416 bahagarariye abandi mu Mirenge 416 igize Igihugu. Bivuze ko buri Umwalimu SACCO wahagariwe n'Umwalimu umwe.

Abanyamuryango bari bitabiriye iyi Nama idasanzwe, bameje ko Umwalimu SACCO uzafata Inguzanyo ya Miliyari 30 zo kongerera imbaraga gahunda ya “Giriwawe”, hagamijwe gufasha Abarimu kubona Amacumbi ku giciro gito

Iyi nguzanyo nshya, ije ikurikira indi ya Miliyari 20 Frw, Umwalimu SACCO wari warafashe muri Werurwe [3] y'i 2023.

Nyuma yo gutanga iyi Nguzanyo, ubuyobozi bwa BRD buvuga ko icyemezo cyo kongera guha Inguzanyo Umwalimu SACCO, kigamije gushimangira imikoranire n’iyi koperative, nyuma yo kubona ko iya mbere yatanze umusaruro.

Ikomeza ivuga ko, hagendewe ku igenzura ryakozwe, yasanze yarakoreshejwe neza.

Uku gukoreshwa, kugaragaza ko abo yagenewe bishyura neza, hari kandi ingwate zihamye zashyizwe ku nguzanyo zatanzwe, n’ubusabe bw’Abarimu bwo kongererwa amahirwe yo gutunga Inzu bukomeje kwiyongera.

Iyi nteko rusange, yemeje ko amafaranga azatangwa kuri iyi nguzanyo azakoreshwa mu kongera umubare w’Abarimu babona Amacumbi ku nyungu iciriritse. 

BRD itanga amafaranga ku nyumgu ya 6.98% ku mwaka, mu gihe Umwalimu SACCO uyaguriza abanyamuryango kuri 11%.

Akomoza ku kamaro k'iyi nguzanyo, Ndorimana Emanuel, Umwalimu wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, yagize ati:“Turayishimiye, kandi turizera ko izadufasha kubona aho dutura mu buryo bworoshye. Turifuza kandi ko Inguzanyo isanzwe itangwa k'Umushahara, yava kuri 3,500,000 z'Amafaranga y'u Rwanda, ikagera kuri 5,000,000 z'Amafaranga y'u Rwanda, ku Barimu bafite ubushobozi bwo kuyishyura badatanze ingwate.”

Habarurema Jean de Dieu wo mu Karere ka Gicumbi, yagize ati:“Kwemeza iyi nguzanyo bije ari igisubizo ku kibazo cy’Amacumbi twari dufite. Twizeye ko izagera ku banyamuryango benshi bitandukanye n'ibyari bisanzwe.”

Umushinga wa Gira Iwawe utegurwa ku bufatanye bwa BRD n’ibigo by’imari birimo Bank ya Kigali [BK], Bank of Africa, BPR Bank Rwanda, NCBA Bank Rwanda, Zigama CSS na Umwalimu SACCO.

Yitezweho gukomeza gufasha Abarimu n’abandi kubona Icumbi rigezweho ku nyungu zitabangamiye ubukungu bw’Imiryango, bityo Umusingi w’iterambere rirambye ugakomeza gushinga Imizi.

Amafoto

Habarurema yizeye ko binyuze muri gahunda ya Gira Iwawe, Abarimu benshi bazabona Amacumbi

Inteko rusange idasanzwe ya Umwalimu SACCO, yemeje ko bagurizwa na BRD Miliyari 30 Frw

Hakizimana Gaspard, Umuyobozi wa Nyobozi ya Umwalimu SACCO, yashimiye Abanyamuryango ku mahitamo bakoze

Iyi nteko rusange yatoye ku bw'iganze bw'i 100%, yemeza gufata Inguzanyo ya Miliyari 30 muri BRD

What's Your Reaction?

Like Like 3
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.