Nyamagabe: Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihijwe bibutswa kurengera abafite Ubumuga (Amafoto)

Jun 25, 2025 - 15:18
Jun 25, 2025 - 17:59
Nyamagabe: Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihijwe bibutswa kurengera abafite Ubumuga (Amafoto)

Kuri uyu wa 25 Kamena [6] 2025, Akarere ka Nyamagabe ho mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda, bizihije Umunsi mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika.

Mu gihe ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku rwego mpuzamahanga tariki ya 16 Kamena '6] buri uko umwaka utashye kuva mu 1991, Akarere ka Nyamagabe kahisemo kuwihiza kuri uyu Gatatu, mu rwego rwo guha umwanya Abarezi n’Abanyeshuri ngo bitegure ibikorwa by’Ubukangurambaga n’Amarushanwa byabaye umusemburo w’uyu Munsi.

Hifashishijwe insanganyamatsiko ya “Ndera Neza, Nkure Nemye”, abitabiriye uyu Munsi wizihirijwe kuri Sitade ya Nyagisenyi rwagati mu Mujyi wa Nyamagabe, abitabiriye uyu Munsi bibukijwe by'umwihariko kuzirikana uburenganiza bw'Abana bafite Ubumuga.

Bibukijwe kandi ko Umwana ari ishingiro ry’ahazaza h’Igihugu no kwimakaza Uburezi bufite ireme.

Basabwe kandi kurwanya icyatuma Umwana iva mu Ishuri, bibutswa ko buri wese agomba kubigira ibye.

Uretse ubu butumwa, hashyizweho kandi gahunda yo gukomeza ubukangurambaga mu Miryango no mu Mashuri ku bijyanye n’uburenganzira bw’Umwana, gufasha Abana bataye Ishuri kugaruka no guteza imbere gahunda zita ku bana bafite ubumuga.

Uyu munsi wasusurukijwe n’Imbyino zishingiye k'Umuco Nyarwanda, ziherekejwe n'ubutumwa bwo kurengera uburenganzira bw’Umwana.

Hamuritswe kandi Ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n'Abanyeshuri.

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika watangijwe mu 1991 n’Umuryango w'Afurika yunze ubumwe, mu rwego rwo kuzirikana Abanyeshuri b’Abirabura b'i Soweto mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, barasiwe mu myigaragambyo yo ku wa 16 Kamena 1976 ubwo basabaga uburezi bufite ireme butarimo irondaruhu.

Iyi myigaragambyo yabaye amateka akomeye ku mugabane w’Afurika, maze uwo munsi uhabwa agaciro nk’umwanya wo kugaragaza uruhare rw’Umwana mu Muryango no kongera gusuzuma uburyo uburenganzira bwe burindwa.

Mu Rwanda, uyu Munsi wizihizwa muri Kamena [6], aho inzego za Leta zifite aho zihurira n’Uburenganzira bw’Abana n’Amashuri, byita ku bikorwa byo kwigisha no gukangurira abantu bose uruhare bagomba kugira mu kurengera Abana.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.