AfroBasket U-16: U Rwanda rwitwaye neza mu Bangavu, rutsikira mu Ngimbi

Sep 3, 2025 - 10:11
AfroBasket U-16: U Rwanda rwitwaye neza mu Bangavu, rutsikira mu Ngimbi

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu Mukino wa Basketball mu Bangavu n'Ingimbi, yaraye ikinnye umukino w'umunsi wa mbere mu Irushanwa ry'Igikombe cy'Afurika kiri gukinirwa i Kigali.

Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe 12 mu Ngimbi na 11 mu Bangavu.

Ku munsi wa mbere, u Rwanda ruri mu tsinda rya mbere mu Bangavu, rwatangiye rutsinda Ikipe y'Igihugu ya Tanzaniya, amanota 60 kuri 41.

Mu gihe Abangavu batsindaga Tanzaniya, Ingimbi ntabwo zorohewe, kuko zatsinzwe na Angola amanota 67 kuri 56, mu mukino witabajwemo iminota 5 y'inyongera [Over Time], nyuma y'uko amakipe yombi yasoje uduce 4 anganya amanota 56-56.

Mu kiciro cy'Abangavu, Laissa Ndaruhutse w'Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, yakoze akazi gakomeye mu mukino rwahuyemo na Tanzaniya, kuko yawutsinzemo amanota 17 wenyine.

Aya manota yunganiwe na 15 yatsinzwe na Rebecca Ishimwe, mu gihe Chalva Gaju yatsinze 13.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Joseline Munyaneza yagize ati:“Twishimiye gutangirana intsinzi muri iri rushanwa. Uyu mukino ugiye kudufasha kwitegura neza uzaduhuza na Tuniziya, kandi turizeza abakunzi b'umukino wa Basketball mu Rwanda ko tuzitwara neza”.

Umukino uzahuza u Rwanda na Tuniziya, uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 08 Nzeri [9] 2025, ukazakinirwa muri Petit Sitade Amahoro i Remera, ahari gukinirwa iyi mikino.

Mu mukino wo mu kiciro cy'Ingimbi, u Rwanda rwagowe n'Ikipe y'Igihugu ya Angola izwi nka Palancas Negras, kuko mu minota itanu yahawe aya makipe yombi nyuma yo kugwa miswi mu duce 4, Palancas Negras yatsinzemo amanota 11 mu gihe u Rwanda nta nota rwabonye.

Agace ka mbere k'uyu muniko, karangiye u Rwanda rugatsinzemo amanota 11 kuri 07 ya Angola, mu gihe amakipe yombi yambi yagiye mu karuhuko k'iminota 15, u Rwanda ruyoboye umukino n'amanota 34 kuri 31.

Agace ka gatatu karangiye Ingimbi z'u Rwanda zari zirangajwe imbere na Igor Mugisha zikomeye kwihagararaho, kuko zari zifite amanota 46 kuri 45 ya Angola.

Mu minota 3 ya nyuma y'umukino, Angola yayikinnye nk'iyiyahura, umukino usozwa amakipe yombi anganya amanota 56-56.

Mu manota 67 yatsinzwe n'Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ya Angola, Edilson Pedro yatsinzemo 24, anakora Rebounds 16.

Ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Manzi Enzo Kabenga , niwe mukinnyi wahize abandi kwitwara neza, atsinda amanota 16 na Rebounds 14.

Muri iki kiciro cy'Ingimbi, u Rwanda rusangiye itsinda n'Ibihugu bya Côte d'Ivoire na Sierra Leone.

Iyi mikino iri kubera i Kigali, izatanga itike y'Igikombe cy'Isi cy'abatarenge Imyaka 17, kizakinirwa muri Turukiya mu Mwaka utaha w'i 2026.

Amafoto

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 1
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0