Karate: Abakinnyi b’intoranwa basaga 50 bagiye guhurira muri Japan Ambassador’s Cup
Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, bongeye gutegura irushanwa ngaruka mwaka ry’umukino wa Karate, rizwi nka Japan Ambassador’s Cup.
Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 8, riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Werurwe (3) 2026.
Rizakinirwa mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya CHIC ahazwi nka Kigali Universe.
Rizitabirwa n’abakinnyi bari hejuru y’Imyaka 18 y’amavuko mu bagabo na 16 mu bagore, bitwaye neza mu irushanwa ry’Umwaka ushize ndetse n’andi atandukanye yateguwe na FERWAKA mu 2025.
Biteganyijwe ko abakinnyi bazatangira kurushanwa mu mikino y’amajonjora guhera ku isaha ya saa Cyenda z’igicamunsi (15:00).
Abakinnyi bazarushanwa mu byiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore.
Mu kiciro cy’abagabo, bazarushanwa mu byiciro bibiri (2), harimo icy’abatarengeje ibiro 67 (67kg) ndetse n’icy’abafite ibiro biri hejuru ya 67 (67kg).
Mu gihe mu bagore, bazarushanwa mu kurwana (Kumite), ndetse n’ikiciro cyo kwiyereka (Kata) mu bagore n’abagabo.
Akomoza kuri iri rushanwa, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Bugingo Elvis, mu kiganiro na THEUPDATE, yagize ati:“Kuri FERWAKA, Japan Ambassador’s Cup birenze kuba irushanwa. Ahubwo ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubucuti bukomeye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani”.
Yunzemo ati:“Iri rushanwa ridufasha kuzamura urwego rwa tekinike, gutahura no guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko ndetse no gukomeza kubaka isura nziza ya Karate yacu ku rwego mpuzamahanga”.
Yasoje agira ati:“Turizera ko Japan Ambassador’s Cup izasiga ubunararibonye ku bakinnyi, ku makipe, ndetse no ku gihugu muri rusange”.
Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 7, ryegukanywe n’Ikipe ya The Champions Sports Academy mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu cy’abagore ryegukanywe n’Ikipe ya Agahozo Karate Club yo mu Karere ka Rwamagana.
Kuva u Buyapani bwatangira gutera inkunga umukino wa Karate mu Rwanda, abawukina bamaze kwiyongera kuko ubu bamaze kurenga 7000 mu gihugu hose.
Ni umubare ushobora kwiyongera kuko hariho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwashyizweho na FERWAKA mu rwego rwo kubarura no gukurikirana amakipe ya Karate n’abakinnyi bayo, mu gutegura amarushanwa atandukanye.
What's Your Reaction?
Like
3
Dislike
0
Love
2
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1



