Amafoto: Mako Sharks Summer Invitational Championship yatashye i Kampala

Jun 9, 2025 - 13:08
Jun 9, 2025 - 14:26
Amafoto: Mako Sharks Summer Invitational Championship yatashye i Kampala

Ikipe ya Aquatic Academy Kampala yo mu gihugu cya Uganda, yegukanye ‘Mako Sharks Summer Invitational Championship’ nyuma yo gukusanya amanota 5,094.

Iyi kipe yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, yarushije andi asigaye, arimo atanu [5] yo mu Rwanda n'andi ane [4] yo muri Uganda.

Mako Sharks Summer Invitational Championship yakinwaga ku nshuro ya kane [4], yakinwe hagati ya tariki ya 07-08 Kamena [6] 2025, yitabirwa n'abakinnyi [Abozi] barenga 220.

Pisine y'Ishuri rya Green Hills Academy niyo yakiriye iri rushanwa nk'uko byagenze mu nshuro eshatu [3] zari zabanje.

Abakinnyi bari mu byiciro by’abato n’abakuru mu bahungu n’abakobwa, barushanyijwe mu Nyogo zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke Butterfly na Relay ikinwa mu buryo bw’Ikipe.

Akomoza kuri iri rushanwa mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umuyobozi w’Ikipe ya Mako Sharks ari nayo iritegura,

Bazatsinda James, yagize ati:”Umubare uri hejuru w’ubwitabire watumye iri rushanwa rikomera kurushaho, bitandukanye n’Imyaka ishize. Ugereranyije n’Umwaka ushize, twabonye abakinnyi barenga 60 bashya. Ibi n’ikimenyetso kitwereka ko igitekerezo twagize cyo kuritegura tutahisemo nabi, kandi tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rirushije kumenyekana no kwitabirwa”.

Yakomeje agira ati:”Umukino wo Koga n’umukino wafasha abikorera kumenyekanisha ibyo bakora binyuze mu kwamamaza ibikorwa byabo, bityo ndashimira abo twakoranye muri iri rushanwa, nanashishikariza n’abataraza kutugana kuko amarembo aracyakinguye”.

Yasoje agira ati:”Ndasaba andi makipe y’imbere mu gihugu gutera ikirenge mu cyacu nabo bagategura amarushanwa atandukanye, ntibiharirwe Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga gusa. Iyo urebye urwego abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze kugeraho kuva iri rushanwa ryatangira, n’ikimenyetso cyatweretse ko gukina amarushanwa bahangana n’abandi bo mu bindi bihugu bibatinyura ndetse bikanabatera ishyaka ryo gukoresha ibihe byiza kurusha mbere”.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Umutoza w’Ikipe ya Aquatic Academy Kampala, Kalungi Mohammed, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Ni ku nshuro ya Kabiri twitabiriye iri rushanwa. Urwego rwaryo rwarazamutse. Ndashimira Ikipe ya Mako Sharks yaritekereje. Byerekana ko natwe amakipe dushoboye”.

“Ibanga ryo kuryegukana n’ugukora cyane, kandi n’umubare w’abakinnyi bacu wadufashije”.

Akomoza ku rwego yabonyeho abakinnyi b’Abanyarwanda, Kalungi yagize ati:”Bamaze kuzamura urwego, bitandukanye no mu myaka ishize. Abatoza ndetse n’ubuyobozi bakomeje gushyiramo imbaraga cyane mu bakiri bato, mu bihe biri imbere bashobora kuzagira umusaruro mwiza [Intsinzi] kurusha uko ubu bimeze”.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia yavuze ko nk’Ishyirahamwe ari iby’agaciro kubona Ikipe itegura Irushanwa rikagira ubwitabire ku kigero cyo hejuru.

Ati:”Twishimiye kwifatanya na Mako Sharks muri iri rushanwa, kandi turashimira amakipe yaryitabiriye, by’umwihariko ayo muri Uganda”.

“Abakinnyi berekanye ko urwego rumaze kuzamuka, kandi tuzakomeza kubitaho. Yaboneyeho gushimira amakipe ane [4] yo muri Uganda yitabiriye iri rushanwa, abizeza ko nk’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, bazajya bitabira amarushanwa bateguye mu gihe babonye ubutumire”.

Yasoje agira ati:”Ndashishikariza andi makipe y’imbere mu gihugu gukurikiza uru rugero rwiza. Duhari ngo tubashyigikire mu buryo bwose, by’umwihariko ubwa Tekiniki”.

“Ndashimira by’umwihariko ababyeyi, cyane abaherekeje abana bavuye muri Uganda. Muri ingenzi cyane. Iyo mutabashyigikira ntabwo byari gukunda. Muri ab’agaciro mu iterambere ry’umukino wo Koga.”

Uko amakipe yakurikiranye

  • Aquatic Academy Kampala: Amanota 5,094
  • Mako Sharks Swim Club: Amanota 3,0980
  • Cercle Sportif Karongi Academy: Amanota 1,734.50
  • Kigali Sporting Club: Amanota 1,534
  • Hertz Swim Club: Amanota 751.50
  • Friends of Water Swim Club: Amanota 519.50
  • Starlings Swim Club: Amanota 454
  • Steers Aquatics: Amanota 391.50
  • Ntare Louisenlund School: Amanota 136.

Mako Sharks Summer Invitational Championship n'Irushanwa ngaruka mwaka ritegurwa n'Ikipe ya Mako Sharks, rikaba ryatangiye gukinwa mu Mwaka w'i 2022.

Rigamije kuzamura urwego rw'abakinnyi b'imbere mu gihugu by'umwihariko ab'Ikipe ya Mako Sharks.

Ritegurwa ku bufatanye bw'ababyeyi b'abana bakina muri iyi kipe n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Amafoto

May be an image of 3 people, people playing basketball and text

May be an image of 1 person and text that says

May be an image of 1 person, pool and text

May be an image of 10 people, people swimming and pool

May be an image of 11 people, people swimming and pool

May be an image of 2 people and people swimming

May be an image of 1 person and swimming

May be an image of 1 person and swimming

May be an image of 13 people, people swimming and text

May be an image of 7 people, table and crowd

May be an image of 3 people, people swimming and text

May be an image of 8 people and eyewear

May be an image of 2 people and people swimming

May be an image of 6 people, crowd and street

May be an image of 2 people, table and dais

May be an image of 6 people, people swimming and text

May be an image of 7 people, people swimming and text

May be an image of 6 people and people swimming

May be an image of ‎9 people, people swimming and ‎text that says

May be an image of 2 people and text

May be an image of 4 people and text that says

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0