Umukobwa wa William Ruto yasabwe (Amafoto)

Aug 9, 2026 - 11:38
Umukobwa wa William Ruto yasabwe (Amafoto)

Charlene Ruto, Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, aritegura gushyingiranwa na Isaya Yunge nyuma yo gusabwa mu birori byari byitabiriwe n’abakomeye.

Isaya Yunge w’imyaka 36 kuri ubu, afatwa nk’umwe mu bashoramari bakomeye mu gihugu cya Tanzaniya, wanahubatse izina mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yashinze SomaApps Technologies, Ikigo cyateje imbere SomaApp, urubuga rw’ikoranabuhanga rufasha abanyeshuri kubona amakuru ajyanye n’amasomo biga, buruse, amahugurwa n’izindi gahunda z’uburezi.

Yunge usanzwe ari n’umuyobozi mukuru wa SomaApp, avuga ko kuyishinga ari igitekerezo gishingiye ku buzima bwe.

Inkuru ya Ashoka, igaragaza ko SomaApp yatangiye mu 2016, igamije gukemura ikibazo cy’abanyeshuri benshi baburaga amakuru ajyanye na buruse n’andi mahirwe yo gukomeza amashuri.

Uburyo ikoramo, bushingiye ku guhuza amakuru yerekeye umunyeshuri n’amahirwe y’inkunga zerekeranye n’amashuri cyangwa izindi gahunda z’uburezi.

Yunge yavukiye i Mwanza muri Tanzania, aba ari naho akurira.

Avuga ko ubuzima bw’ubuto bwe bwaranze n’ingorane zikomeye, zirimo gutinda gutangira ishuri, aho mu gihe abanda bana bigaga, yaragiraga amatungo.

Nyuma yaje gusobanukirwa ko uburezi bushobora kuba inzira yo guhindura ubuzima bwe, atangira gushaka uburyo yazafasha abandi bana kubona amahirwe kwiga.

Akiri muto, yakunze gukora ibikorwa byo gufasha abana bo ku mihanda, anagira uruhare mu biganiro bya radiyo byahaga aba bana umwanya wo kuvuga ku buzima bwabo n’ibibazo bahura nabyo.

Mbere yo guhinduka umushoramari mu ikoranabuhanga, yabanje kumenyekana nk’umwe mu rubyiruko rw’Afurika rwagize uruhare mu biganiro mpuzamahanga byibandaga ku rubyiruko n’iterambere.

Muri uru rugendo, yabaye umuyobozi mukuru (Chairperson) wa Junior Council muri Tanzaniya, nyuma agira uruhare muri gahunda za UNICEF zirebana n’urubyiruko.

Mu bihe bitandukanye, yitabiriye inama ihuza ibihugu umunani bikize ku Isi izwi nka ‘G8 Summit, azitangiramo ibitekerezo bafasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Kwitabira izi nama no guhura n’urubyiruko rwo muri ibi bihugu, byamufashije gutumbagiza izina rye.

Nk’umunyeshuri muri Institute of Finance Management, Yunge yatangiye gukusanya amakuru ku mahirwe yo kwiga n’amahugurwa, ayageza ku bandi banyeshuri.

Yaje kubona ko ikibazo bafite atari ukubura buruse gusa, ahubwo ko benshi batamenya aho bazishakira cyangwa ngo babonere amakuru ku gihe.

Nyuma y’umwaka ashinze SomaApp, yari imaze gufasha abanyeshuri benshi kubona amahirwe y’uburezi.

Kugeza mu mpera za 2018, abarenga 15,000 bari bamaze kuyikoresha mu gushaka amahirwe y’amashuri, amahugurwa ndetse no kwitabira inama mpuzamahanga.

Uretse Tanzaniya, amakuru agaragaza ko iyi ikoreshwa mu bihugu birimo ‘Zambiya, u Rwanda, Nigeriya na Afurika y’Epfo’.

Mu 2018, yahawe igihembo kizwi nka ‘Queen’s Young Leaders Award’, ashimirwa ko SomaApp ari umushinga w’ikoranabuhanga ugamije gufasha urubyiruko kubona amahirwe y’uburezi.

Nk’umushoramari ukiri muto muri Afurika, mu 2018 yagaragaye mu bikorwa bya Forbes 30 Under 30 Summit, nk’umwe mu rubyiruko rwari rufite imishinga mishya ishingiye ku ikoranabuhanga.

Amafoto

Isaya Yungwe witegura gushyingiranwa na Charlene Ruto.

Charlene Ruto's 'Office of the First Daughter' sparks online debateCharlene Ruto afite imyaka 33 yamavuko.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.