Diamond Platnumz yashimangiye umubano wihariye afitanye na The Ben imbere ya Bruce Melodie

Aug 30, 2026 - 08:38
Diamond Platnumz yashimangiye umubano wihariye afitanye na The Ben imbere ya Bruce Melodie
Diamond Platnumz yashimangiye umubano wihariye afitanye na The Ben imbere ya Bruce Melodie

Iyi weekend yari iy’umunezero kubakunzi b’imyidagaduro by’umwihariko abakunzi ba Diamond Platnumz n’aba Bruce Meodie kuko kuri uyu wa 29 Kanama bagombaga gutaramira abanyakigali. Ni igitaramo cyabereye muri Parking ya BK Arena gitewe inkunga n’ikinyobwa cya Amstel kikaba cyagombaga guhuriramo n’abandi bahanzi nka Ish Kevin na Nel Ngabo.

Nk’uko bisanzwe abahora mu igereranya hagati y’abahanzi The Ben na Bruce Melodie bari babonye urubuga rwiza rwo kubagereranya bifashishije Diamond Platnumz dore ko afitanye indirimbo na buri umwe muri bo.

Gusa byaje kuba urucabana ubwo Diamond yageraga ku rubyiniro agacurangirwa agace gatangira ka Pom Pom yahuriyemo na Bruce Melodie ariko agahita ayisimbuka akikomereza izindi ndirimbo zakunzwe cyane. Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije yasabwe n’abafana kuririmba Why yahuriyemo na The Ben nawe atazuyaje ahita ayiririmba ndetse anayitindaho kuko amagambo ayigize yagiye ayasubiramo kenshi. Yasoje kuyiririmba ayivugaho amagambo macye ndetse ashimangira ko kubwe yifuzaga kuba yahuriye na The Ben ku rubyiniro ko ariko bitakunze kubera izindi gahunda z’ibitaramo The Ben arimo muri Uganda.

Iryo jambo ryabaye nk’igitego cy’umutwe kuri The Ben kubwo kugarukwaho n’ikirangirire nka Diamond Platnumz ndetse akanagaragaza ko akurikirana gahunda ze nyamara akirengagiza mugenzi we banahuriye mu gitaramo kimwe banafitanye indirimbo yakunzwe dore ko atigeze ayigaragaramo ubwo Bruce yayiririmbaga kurubyiniro ndetse bose bakaba nta wayiririmbye yose mugihe Why yasubiwemo inshuro nyinshi ndetse ikanaririmbwa ibice byose.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Malik I’m Malik, a reporter at theupdate.co.rw covering the fast-moving worlds of entertainment and technology. My work focuses on bringing readers fresh insights into the trends, innovations, and stories shaping culture and digital life today. From breaking news in the tech industry to in-depth features on film, music, and media, I strive to deliver reporting that is both engaging and informative. My goal is to connect audiences with the people, ideas, and technologies redefining how we live, work, and play. Passionate about storytelling, I believe journalism is not just about informing—it’s about sparking curiosity and conversation. Whether I’m covering the latest gadget, a rising artist, or shifts in the digital landscape, I aim to make complex topics accessible and exciting for readers.