Volleyball: FRVB irateganya kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona

Oct 14, 2026 - 21:58
Volleyball: FRVB irateganya kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryatangaje ko riri kwiga uburyo umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri Shampiyona bagabanywa.

Byagarutsweho n’umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Ngarambe Raphael, mu kiganiro n’itangazamakuru cyakozwe kuri uyu wa 14 Ukwakira (10) 2026.

Iki kiganiro cyakorewe kuri Play Hotel mu Mujyi wa Kigali, cyagarukaga by’umwihariko ku itangira rya Shampiyona iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira (10) 2026.

Ngarambe yari kumwe n’umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, Dukunde Jean Jacques, Umuyobozi nshingwabikorwa muri iri Shyirahamwe, Umurame Michael, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekinike, Kubwimana Gelturde ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frédéric Guérin.

Muri iki kiganiro, Ngarambe yavuze ko kugabanya umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga biteganywa gukorwa mu myaka ibiri iri imbere, ni ukuvuga ko ntagihindutse, byazakorwa mu mwaka wa Shampiyona 2028-29.

Yavuze ko ari igitekerezo bagejejwe na Frédéric Guérin, ababwira ko niba bashaka ko Ikipe y’Igihugu ikomera, bagomba gukora ibishoboka byose abakinnyi b’abanyarwanda bakabona umwanya uhagije wo gukina, mu makipe atandukanye babarizwamo.

Kugeza ubu, abakinnyi b’abanyamahanga babanza mu kibuga ni babatu (3) mu bakinnyi batandatu buri kipe yifashisha, haba mu kiciro cy’abagabo n’icy’abagore.

Frédéric Guérin yavuze ibi mu gihe Ikipe y’Igihugu mu bagabo n’abagore imaze hafi inshuro eshatu zikurikiranya iba iya kane (4) mu bagore n’iya (6) mu bagabo mu mikino Nyafurika.

Mbere y’uko abakinnyi bagera ku mubare wa batatu batangira mu kibuga, ubusanzwe bari babiri, nabo bageho bavuye kuri umwe.

Abanyamahanga batangiye kwiganza muri Volleyball y’u Rwanda guhera mu myaka ya 2004-05, kuko mbere yahoo hakinaga hafi ijana ku ijana abakinnyi b’abanyarwanda.

Muri iki kiganiro kandi, Ngarambe yagarutse ku kibazo cy’ugusenyuka kwa hato na hato kw’amakipe, avuga ko ari ibintu bidashimishije, kandi bagomba kubishakira igisubizo.

Yavuze ibi mu gihe uyu mwaka mushya w’imikino, uzakinwa hatarimo Ikipe ya Kepler VC mu bagabo ndetse na EAUR WVC mu bagore, yombi yasenyutse nyuma yo kumara hafi imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu muri Shampiyona.

Ngarambe yunzemo ko bateganya kuganira n’abanyamuryango hagashyirwaho ingamba zihariye, ku buryo abazajya bifuza gushinga amakipe, bizajya bibasaba gutekereza bihagije, ndetse byaba na ngombwa hakajyaho n’uburyo bw’amafaranga bazajya bacibwa mu gihe bagize uruhare mu gukuraho amakipe bari bashinze.

Mu rwego rwo kuziba icyuho cy’amakipe amaze iminsi asenyuka, Ngarambe yavuze ko ibiganiro birimbanyije n’ibigo bitandukanye byiteguye gushinga amakipe haba mu bagabo no mu bagore, aya akaba yitezwe mu mwaka w’imikino utaha ntagihindutse, ndetse amwe muri yo, akaba yazanagaragara muri imwe mu mikino itandukanye izakinwa muri uyu mwaka w’imikino (2026-27).

Ku bijyanye n’ibiganiro n’abaterankunga, yavuze ko ibiganiro bigeze kure n’abarimo Bralirwa ndetse n’abandi, hagamijwe kurushaho kongerera uburyohe uyu mukino washinze imizi muri siporo y’u Rwanda guhera mu myaka y’i 1980.

Muri iki kiganiro kandi, Ngarambe Raphael yeretse Itangazamakuru ishimwe bagenewe n’Impuzamashyirahamwe rya Volleyball muri Afurika (CAVB), mu rwego rwo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul, uruhare agira mu guteza imbere Volleyball na Siporo.

Iki gihembo, Ngarambe yagiherewe i Praia ku murwa mukuru wa Cape Verde mu Byumweru bibiri bishize, mu nama yigaga ku iterambere rya siporo muri Afurika.

Shampiyona y’i 2026-27 iteganyijwe gukinwa mu gihe cy’amezi arindwi, ni ukuvuga hagati y’Ukwezi k’Ukwakira (10) 2026 na Gicurasi (5) 2027, nk’uko byagarutsweho na Kubwimana, avuga ko bigamije kugendera ku ngengabihe y’amarushanwa iteganywa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB).

Bivuze ko izatangira tariki ya 16 Ukwakira (10) 2026, ikarangira bitarenze tariki ya 31 Gicurasi (5) 2027.

Uyu mwaka w’imikino kandi, hazakinwa faze (Phase) ebyiri za Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball) nk’uko byagenze umwaka ushize 2025-26.

Amakipe azakina yitabira iyi Shampiyona iteganyijwe gutangira uyu wa Gatanu ni cumi n’ane (14), arimo umunani y’abagabo n’andi atandatu y’abagore.

Mu kiciro cy’abagabo, harimo ikipe ya; REG VC ifite igikombe giheruka yatwaye itsinze Police VC ku mikino 3-2, hari APR VC, Gisagara VC, EAUR VC, Kirehe VC, KVC ndetse na RP Ngoma VC.

Mu gihe ikiciro cy’abagore, kigizwe n’amakipe arimo; APR WVC ifite igikombe giheruka yegukanye itsinze Police WVC, RRA VC, Kepler WVC, Ruhango VC ndetse na RP Huye.

Nta kipe nshya yiyongereyemo, mu gihe havuyemo abiri, Kepler VC mu bagabo na EAUR WVC mu bagore.

Amakipe azasoza Shampiyona ari mu myanya ine ya mbere, azahura mu mikino itanu, aho iya mbere izahura n’iya kane, mu gihe iya kabiri izahura n’iya gatatu.

Ikipe zizatsinda indi imikino myinshi, zizahita zikatisha itike yo kujya ku mukino wa nyuma, naho bahatane mu mikino itanu kugeza habonetse iyegukana igikombe.

Imikino ya shampiyona y’uyu mwaka, izakinirwa mu Mujyi wa Kigali muri Petit Sitade Amahoro, mu Karere ka Kirehe muri Kirehe Gymnasium ndetse no mu Karere ka Gisagara, muri Gisagara Gymnasium.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0