AMAFOTO: Uwamariya yahembewe guhiga abandi muri ‘Tronc-Commun’ 2025-26 mu muhango wihariye

Aug 21, 2026 - 20:16
AMAFOTO: Uwamariya yahembewe guhiga abandi muri ‘Tronc-Commun’ 2025-26 mu muhango wihariye

Uwamariya Léontine wo mu Karere ka Nyamasheke, wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye mu Mwaka w’amashuri 2025-26, yahawe ibihembo bye nyuma yo kutaboneka mu birori byo gutangaza amanota.

Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe ku wa 20 Kanama 2026, aho Uwamariya yagaragaye nk’umunyeshuri wahize abandi ku rwego rw’Igihugu.

Yaje i Kigali aherekejwe n’ababyeyi kugira ngo yakire ibihembo yari yateganyirijwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), nibo babimuhaye nyuma y’uko atagaragaye mu ruhame ubwo abanda bahembwaga.

Uwamariya yashyikirijwe ibihembo birimo ‘Mudasobwa, Amafaranga y’Ishuri y’umwaka umwe ndetse n’impamyabushobozi y’ishimwe’.

Nyuma yo gushimirwa, yavuze ko yishimiye umusaruro yagezeho ndetse agiye gukomereza amasomo nk’uko yabyifuzaga.

Yunzemo ko gusenga no gukora cyane ari byo byamufashije kugera kuri iyi ntsinzi.

Ati:“Nishimiye cyane kuba narabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu. Gusenga no gukora cyane ni byo byamfashije kugera kuri uyu musaruro.”

Yakomeje agira ati:“Mfite intego zo kuzaba inzobere mu bya mudasobwa”

Hashingiwe k’umusaruro mwiza yagaragaje, yahawe gukomereza amasomo muri Rwanda Coding Academy, ishuri rizwiho guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Yakira ibi bihembo, yari aherekejwe n’ababyeyi be ndetse na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza, Mukankuzi Athanasie.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.