APR FC yemeye kujya gukina na Aigles du Congo mu mukino wakumiriwemo abafana

Sep 5, 2026 - 21:11
APR FC yemeye kujya gukina na Aigles du Congo mu mukino wakumiriwemo abafana

Nyuma y’iminsi hari urujijo ku bijyanye no kuba Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, izajya gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’imikino ya CAF Champions League na FC Aigles du Congo yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umwanzuro wabonetse.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri (9) 2026, nibwo hamenyekanye ko APR FC iza kwerekeza i Lubumbashi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukina uyu mukino, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kigali tariki ya 13 Nzeri (9) 2026.

Umunyamakuru Micky Jnr umwe mu bakurikiranira hafi amakuru y’amakipe yo ku Mugabane w’Afurika, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, yatangaje ko APR FC ihaguruka ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali (Kanombe), mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, aho biteganyijwe ko igera i Lubumbashi ku isaha ya saa mbiri z’igitondo (08:00).

Nyuma yo kugera ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Lubumbashi (Lubumbashi International Airport), biteganyijwe ko APR FC izahita yerekeza kuri Sitade Frédéric Kibassa Maliba.

Bivuze ko nta kujya kuri Hotel kuruhuka biteganyijwe, muri uri rugendo.

Mbere y’uko Ikipe igera i Lubumbashi, biravugwa ko APR FC yohereje bamwe mu bayihagarariye kujya kureba uko ibintu byifashe, aba bakaba barimo ‘Ntakirutimana Kalinda Emile na Kabanda Anthony’.

Kabanda Anthony asanzwe ari Umuvugizi wa APR FC, mu gihe Ntakirutimana Kalinda Emile ari umwe mu bafana bayo b’imena ndetse bivugwa ko azi neza Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu bihe bitandukanye, Kalinda Emile yakunze kuvuga ko kuva kera yafanaga DCMP (Daring Club Motema Pembe) yayobowe na Tshimanga, kuri ubu uyobora FC Les Aigles du Congo.

Mu nama itegura uyu mukino yabereye i Lubumbashi, APR FC yavugiyemo ko izaba ifite abafana babarirwa muri 200 bavuye i Kigali baje kuyishyigikira.

Bamaze kumva ibi, abari bahagarariye FC Les Aigles du Congo, bavuze ko badakozwa iby’uwo mubare w’abafana, ku mpamvu bise iz’umutekano.

Nyuma y’inama zitandukanye uwari uhagarariye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yagiranye n’impande zombi, yanzuye ko uyu mukino uzakinwa nta bafana bahari.

FC Les Aigles du Congo yavuze ko uretse abafana ba APR FC, itinya ko hazaninjira abafana b’Ikipe ya TP Mazembe, bakaba bayiteza ikibazo.

THEUPDATE yamenye amakuru ko, APR FC ihaguruka i Kigali yitwaje ibikenerwa byose birimo ‘Amafunguro ndetse n’ibyo kunywa’, ku buryo nta kintu na kimwe cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo izakoresha.

Micky Jnr yavuze ko nta muntu wo Repubulika ya Demokarasi ya Congo uzaba wemerewe kugera aho APR FC izaba iri ndetse abakinnyi bazaba batanemerewe kugurana imyenda nyuma y’umukino.

Uretse ibi kandi, impande zombi zemeranyijwe ko umutekano uzaba wakajijwe haba imbere muri Sitade, ku miryango iyinjiramo ndetse no hanze yayo.

Abazaba bahagarariye aya makipe yombi (Abayobozi), bemeranyijwe ko buri Kipe izaba iri mu ruhande rudafite aho ruhuriye n’indi.

Ni ukuvuga ko kwicarana bitazaba byemewe, nk’uko Micky Jnr abivuga.

Biteganyijwe ko Indege ivana APR FC i Kigali, izayitegereza kugeza umukino urangiye, igahita iyigarura i Kigali, Rwanda.

THEUPDATE yagerageje kuvugisha impande zirebwa n’uyu mukino ntibyayikundira, mu gihe hari amakuru arenze kuri aya twaza kumenya, turayabagezaho mu nkuru itaha.

Uyu mukino uzahuza izi Mpande zombi, uteganyijwe ku isaha ya saa 17:00 za Kigali.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0