The Vision Karate Academy na Flying Eagles bateguye Irushanwa mpuzamahanga ry'abato
Ikipe ya The Vision Karate Academy ifatanyije na Flying Eagles Karate – do Club, bateguye “International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition”.
International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition, ni Amahugurwa n’Amarushanwa mpuzamahanga y’Umukino Njyarugamba wa Karate, azitabirwa n’Abakarateka basaga 300 bavuye mu gihugu hose n’ibindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Azakorerwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, mu Kagali nka Nunga, ahazwi nko kuri Maison des Jeunes, hagati ya tariki ya 11-12 Ukwakira 2025.
Azatangwa na Sensei Sanjeevi Marshal Srikanth, kabuhariwe mu Mukino wa Karate, uzaba uvuye mu gihugu cy’Ubuhinde, afatanyije na Eric Nizeyimana, Umutoza w’umukino wa Karate ufite Dan ya 4 muri Wado – Ryu ndetse na Habakwizera Antoine Marie Claret, nawe ufite Umukanda w’Umukara na Dan 4.
Mu kuyategura, aya makipe yombi yafatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda [FERWAKA] ndetse n'Akagali ka Nunga ho mu Karere ka Kicukiro.
Binyuze mu Nsanganyamatsiko ya “Abana n’Urubyiruko bazira guta Ishuri n’Ibiyobyabwenge, umusingi w’Umuryango mwiza uzira amakimbirane”, International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition igamijwe gukomeza kuzamura Impano no guteza imbere Umukino wa Karate mu Rwanda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, hagati ya saa 08:00 kugera saa 13:00, hazakorwa amahugurwa y’Abakarateka batarengeje Imyaka 17, mu gihe hagati ya saa 16:00 na 19:00 hazakorwa amahugurwa y’abakinnyi bakuru.
Mu gihe ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, hazakorwa amarushanwa y’Abakarateka batarengeje Imyaka 14 mu kiciro cy’Abahungu n’Abakobwa.
Azabimburirwa n’ikiciro cy’Abakarateka bari hagati y’imyaka 6-7, bazarushanwa muri Kata.
Bazakurikirwa n’ikiciro cy’Abakarateka bari hagati y’imyaka 8-9, bazarushanwa muri Kata na Kumite.
Abakarateka bari hagati y’imyaka 10-11 nabo bazarushanwa muri Kata na Kumite, bakurikirwe n’abari hagati y’imyaka 12-13 nabo bazarushanwa muri Kata na Kumite.
Biteganyijwe ko International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition izasozwa n’Irushanwa ry’Amakipe, aho Abakarateka bari hagati y’imyaka 6-9 n’imyaka 10-13, bazarushanwa muri Kata.
Twibutse ko The Vision Karate Academy ikorera mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro, mu gihe Flying Eagles Karate – do Club, ikorera mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Amafoto
Sensei Sanjeevi Marshal Srikanth, kabuhariwe mu Mukino wa Karate
Habakwizera Antoine Marie Claret, n'umwe mu bazwiho kuzamura impano z'abakiri bato mu mukino wa Karate
Eric Nizeyimana avuga ko iri Rushanwa rigamije kwerekana ko Umukino wa Karate mu bakiri bato, umaze kugera ku ntera ishimishije.
What's Your Reaction?
Like
12
Dislike
0
Love
8
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
5



