Rwanda: Hafunzwe izindi nganda 101 zakoraga inzoga zizwi nk’ibyuma

Aug 3, 2026 - 21:03
Rwanda: Hafunzwe izindi nganda 101 zakoraga inzoga zizwi nk’ibyuma

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 101 zakoraga ibinyobwa bisembuye, ndetse gitegeka ko ibyari byamaze kugezwa ku isoko byose birikurwaho.

Rwanda FDA yunzemo ko ibi byakozwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA mu ijoro ku wa 3 Kanama (8) 2026, binyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X rw’iki kigo.

Ni itangazo ryaje rikurikira iryo ku wa 2 Kanama (8) 2026.

Itangazo ryo ku wa 02 Kanama (8) 2026, ryategekaga ifungwa ry’izindi nganda zikora inzoga zirimo ‘Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd n’izindi.

Zafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitubahirizaga ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga uru rwego.

Rwanda FDA yavuze ko hashingiwe ku Itegeko No 003/2018 rishyiraho iki kigo, ndetse no ku bugenzuzi bwakorewe abakora, abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa bisembuye, hafashwe icyemezo cyo gufunga izi nganda no kuzikuraho impushya zo gukora.

Ikigo cyategetse abakora ibyo binyobwa guhita batangira kubikura ku isoko, abasanzwe babikwirakwiza n’abacuruzi na bo bahagarika kubigurisha ndetse bakabisubiza aho babikuye.

Ba nyiri izi nganda, basabwe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo gukusanya ibi binyobwa mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye igihe itangazo ryagiriye hanze.

Abaturage basabwe guhita bahagarika kunywa ibinyobwa byose bikorwa n’izo nganda, baburirwa na Rwanda FDA ko abazirengagiza aya mabwiriza bashobora gufatirwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Iki kigo cyavuze kandi ko ibikorwa byo kugenzura bikomeje hirya no hino mu gihugu, bityo amazina y’inganda zizajya zifungwa, akazajya ahita atangarizwa rubanda.

Mu nganda zafunzwe harimo izikora inzoga zishingiye ku bitoki, izifite ibinyobwa birimo tangawizi (Ginger Flavoured Alcoholic Drinks), Divayi zikoze mu Nanasi (Pineapple Wine), izishingiye ku buki (Honey Wine), urwagwa ndetse n’ibinyobwa bitandukanye.

Urutonde rw’inganda 101 zafunzwe:

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0