Bisaba iminota ingahe warohamye ngo upfe?

Buri mwaka, tariki 25 Nyakanga [7], isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya impfu zivuye ku kurohama.
Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwaka abantu bagera ku 320,000 bapfa bazize kurohama. Kandi ko nyinshi mu mfu zo kurohama zitabarurwa.
Mu 2023, mu Rwanda havuzwe inkuru y'incamugongo y'abana b'abanyeshuri bagera ku 10 bapfuye barohamye mu bwato bwari bubatwaye mu ruzi rwa Nyabarongo.
Imibare yo mu 2024 y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare yerekana ko impfu zivuye ku kurohama zari zigize 1.2% mu mfu zibasiye igitsina-gabo.
N'ubwo imibare yumvikana nk'iri hasi, hirya no hino mu gihugu hajya humvikana imiryango iri mu gahinda ko gupfusha umuntu warohamye, mu biyaga, imigezi, za ‘Piscine’, n'ingomero zitandukanye.
Patrick Rukundo, ni inzobere mu koga, yabaye umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu igihe kirekire. Ubu ni umutoza w'Ikipe y'Igihugu yo koga akaba n'Umwalimu wo koga mu mashuri makuru.
Uyu muhanga mu bijyanye no Koga, yabwiye Ikinyamakuru cy'Abongereza BBC ko, inshuro nyinshi yatabaye abantu barimo kurohama mbere y'uko bashiramo umwuka.
Ati:“Ni kenshi narohoye abantu, mu buryo butandukanye. Bamwe wasangaga atazi koga akisanga ahantu atabasha gukandagira hasi akarengerwa akarohama”.
“Ikindi ni igihe umuntu uzi koga ariko akagira ikibazo runaka nk'umutima, yagera hagati yoga akagira icyo kibazo, nk'uwo nahuye nawe [Ndamurohora].
“Ushobora kugira impanuka iruhande rw'icyuzi ukaba wagwamo utazi koga, aho naho navanyemo abantu muri ubwo buryo”.
- ‘Iminota itatu umuntu aba amaze gupfa’
Rukundo avuga ko iyo umuntu atazi koga akagera mu mazi maremare akarohama iyo atabonye ubutabazi vuba nta kabuza ahasiga ubuzima.
Ati:“Abantu bagira ‘Resistance’ mu buryo butandukanye ariko iminota itatu mu mazi utazi koga umuntu aba yamaze kurangira, umuntu aba amaze gupfa”.
Yongeraho ati:“Ni yo mpamvu koga ari ‘life skill’ cyangwa ubumenyi bukiza buri wese aba akeneye”.
Akomeza vuga ko mu Rwanda, cyane cyane mu Mijyi, abantu bagenda bitabira kwiga koga, n'amashuri akabyigisha.
Ati:“…bitandukanye n'igihe cyashize, bivuze ko mu gihe kiri imbere uzasanga hari abantu benshi kurushaho bazi koga”.
- Inama ku batazi koga
Abantu, barimo n'abatazi koga, bakunda kuruhukira ahantu hari amazi menshi kubera ubwiza bwaho, umuyaga mwiza, no kwidagadura.
Mu kwirinda impfu zivuye ku kurohama, inama iruta izindi Patrick Rukundo atanga ku bantu “ni ukugana kwiga koga”.
Ati:“
Naho ku muntu utazi koga ati:“We namugira inama yo kwirinda kwegera amazi menshi, cyangwa yayegera akamenyesha umuntu ushinzwe aho hantu hari amazi kugira ngo uwo muntu amushyireho amaso”.
Rukundo Patrick, asobanura ko Iminota 3 ihagije ku muntu warohamye ngo abe maze kuva mu Buzima [Gupfa].
What's Your Reaction?






