Gasabo: Hafunzwe utubari 3,400 n’inganda 11 zakoraga inzoga zizwi nk’ibyuma

Aug 5, 2026 - 16:51
Gasabo: Hafunzwe utubari 3,400 n’inganda 11 zakoraga inzoga zizwi nk’ibyuma

Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, katangaje ko kafunze utibari 3,400 mu gihe cy’Umwaka.

Twafunze mu gihe imibare kakusanyije, igaragaza ko kugera mu mpeshyi ka Kamena (6) 2026, kimwe cya cumi (1/10) cya serivise zakenerwaga n’abantu zari Utubari hagendewe k’umubare w’utwakora, nk’uko inkuru dukesha Radio/TV1 ibivuga.

Inkuru yatambutse kuri iki gitangazamakuru kigenga, igaragaza bamwe mu baturage bagaragarwaho n’isindwe ridasanzwe, aba bakaba bari basinze mbere ya saa sita z’amanywa.

Bamwe mu baturage bati:“Ngomba kunywa amacupa 10 kumva ko nizihiwe”.

Abandi bati:“Mu gihe wacyuye umubyizi, ayo wasaguye ku yo kurya, ugomba kunywamo agacupa (Inzoga), kuko nabyo biba bikenewe”.

Ukomoza kuri iki cyemezo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Karere, Mudaherwanwa Régis, avuga ko cyagize uruhare mu gutanga ituze n’umutekano mu baturage ndetse no kurinda ubuzima bwabo.

Ati:“Mu gihe cy’Umwaka tumaze gufunga Utubari 3,400. Ni mu gihe ubaze ibigo nderabuzima, amavuriro yaba aya Leta n’ay’abikorera ndetse n’Ibitaro ari 320. Hafi kimwe cya cumi cya serivise abaturage bakenera byari utubari. Nyuma yo kudufunga, ibyaha byakorwaga byagabanutseho 60% kuva dutangiye kurwanya ibibazo by’ubusinzi bukabije”.

Utu tubari twafunzwe mu gihe tariki ya 02 Kanama (8) 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyafunze Inganda umunani (8) zakoraga inzoga zirimo izizwi nk’ibyuma.

Ni mu gihe bucyeye bwaho tariki ya 03 Kanama (8) 2026, hafunzwe izindi nganda 101, naho ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama (8) 2026, hafungwa izindi 27.

Imibare ya vuba, igaragaza ko mu gihugu hose hamaze gupfa abantu 50 bishwe n’izi nzoga, abantu 100 zibasigira ubumuga bwo kutabona, abana 20 bari munsi y’imyaka y’ubukure zisiga bari gufashwa n’imashini kubayungura amaraso, abantu 11,000 babaye imbata y’izi nzoga, mu gihe abagiye kwa muganga ari 500.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gasabo hamaze gufunga Inganda 11 zakoreraga izi nzoga mu mirenge 5.

Zirimo Root Investment Group Ltd (Gisozi), UZIMA DAIMA LTD (Jabana), IKOSORA Company Ltd (Jabana), ROTTWYLER BEVERAGES Ltd (Ndera), ZHONGLIU INDUSTRIAL LIABILITY (Ndera), M&M BARREL (Jali), HABATABI COMPANY LTD (Jali), AFRICAN BUFFALO PRODUCTION LTD (Ndera), NBH LTD (Gisozi), SPERANZA GROUP LTD (Ndera) na UNIQUE BEVERAGE LTD (Bumbogo).

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 2