Kirehe Taekwondo Family yegukanye imidari 9 mu Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)
Kirehe Taekwondo Family Club yegukanye imidari 9 mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iri rushanwa ngaruka mwaka, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo (Minisports) na Komite Olempike (RNOSC).
Rigamije kwibuka by’ubwihariko abari abasiporotifu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu mwaka, ryakinwaga ku nshuro ya 12, ryitabirwa n’abakinnyi 265 bavuye mu makipe 23 arimo 4 yo mu gihugu cya Kenya.
Muri iri rushanwa, Kirehe Taekwondo Family Club yegukanye imidali 9 irimo Imidari 2 ya zahabu, 3 ya silver ndetse n’Imidari 4 ya bronze.
Mu bakinnyi 265 bakinnye iri rushanwa ryakiniwe kuri Hill Top Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 13-14 Kamena (6) 2026, Kirehe Taekwondo Family Club yari ifitemo abakinnyi 17 barimo 4 bakina Taekwondo mu kiciro cy’abantu bafite ubumuga (Para-Taekwondo).
Abakinnyi 12 muri 13 bakina Taekwondo bari abagabo ndetse n’umukobwa umwe.
Mu gihe abakinnyi bakina Para-Taekwondo uko ari 4 bose bari abagabo.
Bakinnye mu byiciro bitandukanye birimo abari munsi y’imyaka 15 (Cadets), abatarengeje imyaka 18 (Juniors) ndetse n’ikiciro cy’abakinnyi bakuru.
Byiringiro Emmanuel, yegukanye Umudari wa Zahabu mu kurwana (Kumite) mu kiciro cy’abakinnyi batarengeje ibiro 74, mu gihe undi Mudari wa Zahabu wegukanywe na Bizimungu Dieudonne mu batarengeje imyaka 18.
Ishimwe d’Amour yegukanye umudali wa silver mu batarengeje imyaka 18, mu gihe Niyonsaba Jacques ndetse na Gumisiriza Manzi Elvis begukanye Umudari wa bronze.
Muri Para-Taekwondo, Mugisha Japhet na Masezerano Eric begukanye Umudari wa silver, mu gihe Munyurangabo Edmond yegukanye uwa bronze.
Aba bakinnyi bagaragaje ko n’abafite ubumuga bashoboye guhatana ku rwego rwo hejuru.
Mu bandi bakinnyi bitwaye neza, harimo Gahakwa Aboul wegukanye bronze mu barengeje imyaka 18.
Abatoza b’iyi kipe, Niyomuremyi Daniel na Tuyishimire Edouard ushinzwe Para-Taekwondo, bashimye umusaruro bakuye muri iri rushanwa, bavuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose uyu mukino ukagera mu Mirenge 12 yose igize Akarere ka Kirehe.
Mu kiganiro na THEUPDATE, bunzemo ko n’ubwo hakiri imbogamizi zijyanye n’amikoro, bashima uburyo bitabwaho n’ubuyobozi bw’Akarere.
Bashimangiye ko mu gihe ubushobozi bwakwiyongera, Kirehe Taekwondo Family Club yarushaho kwitwara neza no guhatana ku rwego rwisumbuye.
Kugeza ubu, Kirehe Taekwondo Family Club ifite abakinnyi 40 barimo abahungu 30, abakobwa 6 na 4 bakina muri Para-Taekwondo.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



