Brig Gen Karuretwa yagizwe umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Brigadiye Jenerali (Brig Gen) Patrick Karuretwa umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda (RDF).
RDF yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Brig Gen Karuretwa “Azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo”.
Asimbuye kuri uwo mwanya Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kwezi gushize watangiye imirimo nk'umukuru w’umutwe w’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba wo gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force.
Karuretwa, ni umwe mu basirikare bakuru ba RDF (Rwanda Defence Force).
Imwe mu mirimo yakoze mu Ngabo z’u Rwanda, yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare, anayobora ishami ry’ubufatanye mpuzamahanga bw’Ingabo z’u Rwanda yo kugirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Mu bijyanye n’amashuri, yize amategeko mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR)
Yakomereje amasomo muri ‘The Fletcher School of Law and Diplomacy’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga.
Afite kandi uburambe bw’imyaka mu gisirikare cy’u Rwanda, harimo gukora imirimo y’ubuyobozi n’ibikorwa by’umutekano.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



