Amagare: Abifuza kuyobora FERWACY bahawe iminsi irindwi yo gutanga kandidature

May 7, 2026 - 18:55
Amagare: Abifuza kuyobora FERWACY bahawe iminsi irindwi yo gutanga kandidature

Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, ryasabye abifuza kujya ku buyobozi bwaryo muri Manda y’Imyaka ine (4) iri imbere, gutanga ubusabe bwabo.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X rw’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, rigaragaza ko tariki ya 31 Gicurasi (5) 2026 ari itariki yo gukora amatora.

Uyu munsi w’amatora, ni nawo uzatangarizwaho ibyayavuyemo nk’uko iri tangazo ribivuga.

Mbere y’amatora, abifuza kwiyamamariza iri Shyirahamwe, bahawe guhera tariki ya 12 kugeza ku ya 19 Gicurasi (5) 2026, kuba batanze kandidature.

Gutanga kandidature bizabanzirizwa no gutangaza amabwiriza agenga amatora, azatangazwa tariki ya 11 Gicurasi (5) 2026.

Urutonde ntakuka rwo kwemeza abakandida, ruzatangazwa tariki ya 23 Gicurasi (5) 2026, mu gihe bucyeye bwaho tariki ya 24 Gicurasi (5) 2026, hatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, bizarangira tariki ya 30 Gicurasi (5) 2026, umunsi umwe mbere y’amatora nyirizina.

Iri Shyirahamwe ryari risanzwe riyoborwa na Ndayishimiye Samson.

Yatorewe kuriyobora tariki ya 5 Ugushyingo (11) 2023, asimbuye Abdallah Murenzi wari umaze kwegura kuri uwo mwanya muri Kanama (8) 2023.

Muri iyi manda ya Ndayishimiye, u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’umukino w’Amagare ku Isi, yakiniwe mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 22-28 Nzeri (9) 2025.

N’ubwo mu bijyanye n’imiyoborere nta bibazo bidasanzwe byavuzwe muri iri Shyirahamwe nk’uko byari byagenze kuri manda ya Bayingana na Murenzi, umusaruro wo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga cyane Tour du Rwanda iba ihanzwe amaso n’abatari bacye, wakomeje kuba iyanga.

Gusa, ku rwego rw’Afurika, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye imidali mu marushanwa atandukanye, arimo ayo mu Karere no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Mu gihe Ndayishimiye yaba yongeye gutorerwe kuyobora FERWACY, yaba abaye umwe muri bacye bayiyoboye manda 2, cyane ko Murenzi yasimbuye yari yagiyeho mu 2019 asimbuye Bayingana.

Amafoto

Ndayishimiye Samson yayoboye FERWACY kuva mu 2023, asimbuye Murenzi weguye kuri uyu mwanya

ImageFERWACY yatangaje ingengabihe y’amatora ku bifuza kuba mu buyobozi bwayo muri manda y’Imyaka ine iri imbere.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0