Rwandan Epic 2025: Kiptala, Lukas Baum begukanye Etape ya 4 yakiniwe mu Kinigi

Dec 4, 2025 - 15:21
Rwandan Epic 2025: Kiptala, Lukas Baum begukanye Etape ya 4 yakiniwe mu Kinigi

Isiganwa ry’umukino w’Amagare rikinirwa mu Misozi rizwi nka Rwandan Epic riri gukinwa ku nshuro yaryo ya gatanu, riri kugera ku musozo.

Kuri uyu wa Kane, hakinwe Etape ya 4 ari nayo ibanziriza iza nyuma izakinwa ku munsi w’ejo.

Iyi Etape yakiniwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, mu gace kaberamo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi.

Nk’uko bisanzwe, isanishwa n’iki gikorwa, ndetse yaniswe Etape yitiriwe Kwita Izina.

Ni Etape yareshyaga na Kilometero 29 na Metero 800, yakiniwe ku Butumburuke bwa Metero 514.

Yegukanywe n’Ikipe ya Amani yo mu gihugu cya Kenya, igizwe na Dan Kiptala (Kenya) ukina afatanyije na Lukas Baum (Ubudage).

Kiptala na Baum bayegukanye nyuma yo gukoresha 01:13:34, basize 04:51 Ikipe y’Abanyazambiya Levy Pyele na Ernest Mazabuka yabakurikiye.

Umwanya wa gatatu muri iki kiciro cy’Ikipe y’abakinnyi b’abagabo bakina bafatanyije, wegukanywe n’Ikipe igizwe n’Umunyarwanda Bukhari Banzi ukina afatanyije n’Umuholandi, Louis van Zeeland.

Bukhari na Zeeland bari babuze mu makipe atatu ya mbere kuri Etape ya 3, bayagarutsemo kuri iyi Etape ya 4, bakoresheje 01:21:04.

Nyuma yo kwegukana Etape ya kabiri n'iya gatatu, Ikipe y'Umudage, Daniel Gathof ukina afatanyije n’Umuholandi, Bart Classens, ntabwo yahiriwe uyu munsi, nyuma y'uko Igare rya Gathof ritamubaniye.

Mu kiciro cy’Ikipe y’abagore, cyegukanywe n’Ikipe ya BeMC – Ndabaga, igizwe n’Umunyarwandakazi Martha Ntakirutimana, ukina afatanyije n’Umuholandikazi, Elodie Kuijper bakoresheje 01:05:16.

Abanya-Afurika y’epfo, Bianca Haw na Wade Young, begukanye iyi Etape mu kiciro cy’Ikipe igizwe n’Umukinnyi w’Umugabo w’uw’Umugore, bakoresheje 59:20.

Bakurikiwe n’Abanya-Esipanye, Oscar Pujol na Mude Rodriguez bakoresheje 01:03:16, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Roberto Barreros Huertos (Esipanye) na Danila Fumero (Ubutaliyani) bakoresheje 01:08:40.

Mu kiciro cy’abakina ku giti cyabo mu bagabo, iyi Etape yegukanywe n’Umunya-Noruvege, Olav Tu Husveg wakoresheje 01:01:23.

Yakurikiwe n’Umuholandi Martijn Bressers wakoresheje 01:19:42, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Esipanye Albino Olivares Iglesias.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ukuboza (12) 2025 nibwo hamenyekana uwegukana Rwandan Epic.

Etape ya nyuma yahawe izina rya Uburanga, irahaguruka i Nemba yerekeza i Shyorongi, ku ntera ya Kilometero 77 na Metero 300, ku Butumburuke buri ku Kilometero na Metero 392.

Amafoto

May be an image of bicycle and text that says "双天 ١٧//۱٨ PA EPIC KKI KKIERMA K RMA BLACK MЛMBA SHIFT ህጥ FORBI SRI GMR ဓ GON SCHWA son BLL SONVENTION ONVENTION E. REKIGALI KIGALI andaR deration BLU NTION IGALI นุบาต Raynh LVER EER R AMI COFTEES SIN federain A pu SUVER RMA"Ikipe ya Lukas na Kiptala

May be an image of bicycle and text that says "深 WAΝAΑ EPIC KIPHARMA วอกร.ส Dio-Or Selamee LE scmn 平州 federation Radisson HOTEL CONVENTION BLU CENTRE, CENTRE,KIGALI KIGALI AMIKUS 1r currts CumEs5PIZZ:: SPIzzA Federation Radisson CONVENTION BLU HOTEL CENTRE. IGALI BIRCHE 6 VIRUNGA BEER SILVER An corr SINA Jibu BLU IRUNGA SILVERa SILVE BEEIT BEE 1 ALI KIPHARMA . Uie-or Scuamed"Martha Ntakirutimana na Elodie Kuijper

May be an image of bicycle and textBianca Haw na Wade Young.

May be an image of bicycle

May be an image of one or more people, bicycle and mountain

May be an image of one or more people, bicycle, mountain and text that says "MRIA FAMRIA M"

No photo description available.

May be an image of bicycle and mountain

May be an image of bicycle and text

No photo description available.

May be an image of bicycle and text

May be an image of one or more people, motorcycle, bicycle and dirt bike

May be an image of one or more people and cloud

May be an image of one or more people and monument

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0