Tour du Rwanda 2026: Zomermaand yambaye Umwenda w'Umuhondo nyuma yo kwegukana Etape ya 3 (Amafoto)

Feb 24, 2026 - 15:08
Tour du Rwanda 2026: Zomermaand yambaye Umwenda w'Umuhondo nyuma yo kwegukana Etape ya 3 (Amafoto)

Umuholandi Jürgen Zomermaand ukinira Ikipe ya Picnic, yegukanye Etape ya 3 yahagurutse mu Karere ka Huye yerekeza i Rusizi ku ntera ya 145,3km ndetse ahita anambara Umwenda w’Umuhondo.

Zomermaand wavutse tariki ya 06 Gashyantare (2) 2006, yegukanye iyi Etape akoresheje Amasaha 3, Iminota 44, Amasegonda 53 n'Iby'ijana 62.

Zomermaand Jurgen yakurikiwe na Van Gils Lucas (Lotto - Groupe Wanty) +20, Vanhuffel Matteo (Development Team Picnic Postnl) +20, Ribeiro Bravo Henrique (Soudal Quick-Step Devo Team) +22, Cisneros Diaz De Leon Jose Said (Soudal Quick-Step Devo Team) +28, Mulugeta Yafiet (Eritrea) +28, Da Silva Avancini Henrique (Localiza Meoo / Swift Pro Cycling) +28, Mattheis Oliver (Bike Aid) +29, Aman Awet (Istanbul Team) +29 na Niyonkuru Samuel (Team Amani) wabaye uwa 10 asigwa +43.

Ku ruhande rw'abakinnyi b'Abanyarwanda, Niyonkuru Samuel yabaye uwa 10, Muhoza Eric (Team Amani) uwa 20 (+1:26), Mugisha Moise (Benediction Banafrica Team)  uwa 21 (+1:49) na Masengesho Vainqueur (Benediction Banafrica Team) wabaye uwa 27 (+4:37).

Kwegukana iyi Etape kwa Zomermaand, bivuze ko yahise yambara Umwenda w'Umuhondo uranga umukinnyi ufite ibihe byiza mu Isiganwa, umwenda yambuye Umunya-Esipanye, Martí Soriano Pau.

Muri iyi Etape, Ikipe y'Igihugu ya Eritrea yahembwe nk'iyahize izindi.

Duarte Marivoet (Lotto - Groupe Wanty) yahise abandi nk'uwayoboye isiganwa igihe kirekire, Niyonkuru Samuel (Team Amani) Umunyarwanda wahize abandi, Yafiet Mulugeta (Eritrea) Umunyafurika muto ndetse n'Umunyafurika witwaye neza, Miguel Heidemann (REMBE | rad-net) yahize abandi mu kuzamuka, Jurgen Zomermaand (Picnic Devo Team) Umukinnyi muto witwaye neza ndetse na Miguel Heidemann (REMBE | rad-net) wahize abandi muri Sprint.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare (2) 2026, harakinwa Etape ya 4 izahaguruka mu Karere ka Karongi yerekeza mu ka Rubavu ku ntera ya Kilometero 127 na Metero 200 (127,2km).

Ni Etape irimo Udusozi twinshi, ku buryo bishibora gushyira igitutu ku bakinnyi.

Ishobora guhindura uko urutonde rusange ruyobowe na Zomermaand Jurgen, ruhagaze.

Abakinnyi babazamutsi cyangwa abazashobora kwigobotora Igikundi kare, bari mu bahabwa amahirwe yo kuzayegukana.

Amafoto

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0