Tour du Rwanda 2026: Martí Soriano yegukanye Etape ya 2 ahita anambara Umwenda w’Umuhondo (Amafoto)
Umunya-Esipanye Martí Soriano Pau ukinira Ikipe ya NSN yo mu gihugu cya Israel, yegukanye Etape ya 2 yahagurutse mu i Nyamata mu Karere ka Bugesera yerekeza mu ka Huye ku ntera ya Kilometero 135.
Soriano yegukanye iyi Etape akoresheje Amasaha 3, Iminota 10, Amasegonda 10 n’iby’Ijana 30.
Yatsindiye ku murongo, Umunya-Eritereya MULUEBERHAN Henok wakoresheje 3:10:10.32.
Umwanya wa gatatu muri iyi Etape wegukanywe na Cuylits Mauro ukinira Ikipe ya Lotto-Groupe Wanty, akoresheje 3:10:10.43.
Ku ruhande rw'abakinnyi b'Abanyarwanda, Nsengiyumva Shemu niwe wabonye umwanya mwiza (20).
Abandi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 30, Mugisha Moise (31), Manizabayo Eric (32) ndetse na Ngendahayo Jeremie wasoreje ku mwanya wa 36.
Uretse Soriano wegukanye Etape ndetse agahita yambara n'Umwendo w'Umuhondo, abandi bakinnyi bahize abandi muri iyi Etape, barimo: Miguel Heidemann (Umukinnyi wahize abandi muri sprint), Hodei Munoz (Umukinnyi muto), Miguel Heidemann (Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka), Mewael Girmay (Umukinnyi w'Umunyafurika muto), Henok Mulubrhan (Umunyafurika mwiza), Uwiduhaye Mike (Umunyarwanda wahize abandi), Miguel Heidemann (Umukinnyi wayoboye Isiganwa igihe kirekire), Lotto- Groupe Wanty (Ikipe yahize abandi muri Etape ya 2).
Etape yahagurutse i Bugesera yerekeza i Huye, yakinwe n'abakinnyi 81 muri 84 batangiye iri siganwa.
Kuri uyu wa Kabiri, harakinwa Etape ya 3 ya Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 18.
Ni Etape izahaguruka mu Karere ka Huye yerekeza mu ka Rusizi, ku ntera ya Kirometero 145 na Metero 300.
Iyi Etape ni imwe mu zikomeye zizakinwa muri iri Siganwa, cyane ko izanyura mu Parike ya Nyungwe, Ishyamba kimeza riri muri amwe ari ku buso bunini ku Mugabane wa Afurika.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
1
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0






















































































































































