Henok Mulueberhan yegukanye Etape ya 8 muri Tour du Rwanda 2026 yatwawe na Kretschy Moritz (Amafoto)

Mar 1, 2026 - 15:18
Henok Mulueberhan yegukanye Etape ya 8 muri Tour du Rwanda 2026 yatwawe na Kretschy Moritz (Amafoto)

Umunya—Eritereya “Henok Mulueberhan” yegukanye Etape ya 8 ya Tour du Rwanda 2026, yareshyaga na 83,8km.

Ni Etape yakiniwe mu Mihanda ya Kigali, guhera ku isaha ya saa 13:00.

Yahagurukiye kuri Kigali Convertion Center, yerekeza mu bice bitandukanye birimo n’Amapave azwi nko kwa Minyone.

Henok yakoresheje isaha 1, iminota 59 n’amasegonda 37. Yahise aba Umunyafurika wa mbere wegukanye Etape muri uyu mwaka.

Mu gihe Henok yishimiraga kwegukana Etape ya nyuma n’iya 4 muri rusange kuva yatangira kwitabira Tour du Rwanda, Umudage Kretschy Moritz ukinira Ikipe ya NSN yo muri Israel ibarizwa mu Busuwisi, niwe watwaye iri siganwa nk’uwakoresheje ibihe byiza kurusha abandi.

Tour du Rwanda 2026 yakinwaga ku nshuro ya 18, yitabiriwe n'abakinnyi 84, ikaba yasojwe n'abakinnyi 65 gusa.

Mu gihe cy'Iminsi 8, aba bakinnye bazengurutse hafi Igihugu cyose ku ntera ya 978 km.

Etape ya mbere yahagurutse RUKOMO yerekeza i RWAMAGANA ku ntera ya 173,6 km.

Iya kabiri yatangiriye NYAMATA igana i HUYE (134,6 km), iya gatatu yari Huye - Rusizi (145,3 km), iya kane Karongi - Rubavu (127,2 km), iya gatanu Rubavu Circuit (82 km), Etape ya gatandatu yari Rubavu - Musanze (84,1 km), mu gihe iya karindwi yahagurutse i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo (147,2 km).

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0