Amagare: Gathof na Classens begukanye Etape ya 3, biyongerera amahirwe yo gutwara Epic Rwandan 2025

Dec 3, 2025 - 14:21
Amagare: Gathof na Classens begukanye Etape ya 3, biyongerera amahirwe yo gutwara Epic Rwandan 2025

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Ukuboza (12) 2025, hakinwe Etape ya 3 ya Rwandan Epic 2025.

Ni Etape yareshyaga na Kilometero 52 na Metero 900, yakiniwe ku butumburuke bwa Metero 883.

Yahagurikiye kuri ARCC (Africa Rising Cycling Center) mu Karere ka Musanze, yerekeza i Burera ku nkengero z’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, muri Etape izwi ku izina rya Twin Lakes.

Yegukanywe n’Ikipe igizwe n’Umudage, Daniel Gathof ukina afatanyije n’Umuholandi, Bart Classens. Bakoresheje 02:05:26.

Kugira ngo hamenyekane Ikipe yatsinze, bisaba ko umukinnyi mufatanyije ahagera, mu gihe umwe ahageze wenyine, ibihe bye ntibibarwa.

Kwegukana iyi Etape ku Ikipe ya Gathof na Bart, byerekanye inyota bafitiye Rwandan Epic, baheruka gutwara mu 2023, kuko ni Etape ije yiyongera ku yo baroi batwaye kuri uyu wa kabiri, yahagurutse kuri Nyirangarama mu Karere Rulindo, yerekeza i Musanze.

Umwanya wa kabiri muri iki kiciro cy’Ikipe y’abakinnyi b’abagabo bakina bafatanyije, wegukanywe n’Ikipe ya Lukas Baum na Dan Kiptala, bakoresheje 02:08:37. Bakurikiwe n’Ikipe y’Abanyazambiya, Levy Pyele na Ernest Mazabuka.

Ikipe ya Levy Pyele na Ernest Mazabuka yitabiriye iri siganwa ku nshuro ya mbere, n’imwe mu zimaze kwerekana ko zikomeye.

Muri iki kiciro cy’Ikipe y’abakinnyi b’abagabo bakina bafatanyije, iy’Umunyarwanda Bukhari Banzi n’Umuholandi Louis van Zeeland, ntiyasoreje muri eshatu za mbere nk’uko yari yabikoze muri Etape ebyiri zabanje.

Mu kiciro cy’Ikipe y’abakinnyi b’abagore bakina bafatanyije, iyi Etape yegukanywe n’Ikipe y’Umunyarwandakazi Martha Ntakirutimana, ukina afatanyije n’Umuholandikazi Elodie Kuijper, bakoresheje 03:03:46.

Ikiciro cy’Ikipe y’umukinnyi w’umugabo ukina afatanyije n’umugore, Etape ya gatatu ya Rwanda Epic 2025, yegukanywe n’Abanya-Afurika y’Epfo, Bianca Haw ufatanya na Wade Young, nyuma yo gukoresha 02:32:14.

Bakurikiwe n’Abanya-Esipanye, Oscar Pujol na Mude Rodriguez bakoresheje 02:45:21, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe y’Umunya-Esipanye Roberto Barreros Huertos ufatanya n’Umutaliyanikazi, Danila Fumero.

Nk’uko yari yabikoze ku munsi w’ejo ubwo hakinwaga Etape ya 2, Umwongereza Thomas Nærland, yegukanye Etape ya 3, akoresheje 02:18:18.

Umunyarwanda Jackson Nkurikiyinka akomeje kumurya isataburengege, kuko kuri uyu munsi yamusize amasegonda atatu gusa, nyuma yo gukoresha 02:18:21.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umubiligi Wim Wijnen, wakoresheje 02:28:09.

Rwandan Epic 2025, Isiganwa ry’umukino w’Amagare rikinirwa mu Misozi iri gukinwa ku nshuro yaryo ya gatanu, ryatangiye tariki ya 01 Ukuboza (12) 2025, biteganyijwe ko rirangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ukuboza (12) 2025.

Kuri uyu wa Kane, rirakomeza hakinwa Etape ya kane, yitiriwe Ibirunga.

Ni Etape izakinirwa mu gace gasanzwe gakoreshwa mu muhango wo Kwita Izina, abana b’Ingagi.

Izaba ireshya na Kilometero 29 na Metero 800, ikinirwe ku Butumburuke bwa Metero 514.

Amafoto

May be an image of ‎bicycle and ‎text that says "‎عرد RWANDAN EPIC K KIPHATIMA KIPH Blo-Ol eamed sebamed Rwanda RwandaCrcling Cyeling Federation EDRacisson WIEL BLU HENDRIKS WIELERSPORT Racisson HOTEL&CONVENTION CONVENTION HOTEL CENTRE, KIGALI Jib ዓያ MIKUS EESPIZZA @RwandaCyelina Bwanda Cyclino Federation W Radisson BLU FTUP HOTEL CONVENTION HOTEL&CONVENTION MEDF CENTRE, ENTRE.KIGALI KIGALI JHAND AR sebamed RUNGA BEER SILVER •RwandaGyclir SINA libu‎"‎‎

May be an image of ‎bicycle and ‎text that says "‎深 アマ זאוסול RWANDAN EPIC KKI KIP Radi B HENDRIKS HENDREPadizarou HOTE SWELESSPORT NTION KIGALI AND W AMiL COrTtE& Federali SINA И KKIR KIR SILVER' SILVER"Ondiss ondisse BEER 1‎"‎‎

May be an image of ‎bicycle and ‎text that says "‎双 זאועור KWAΝΝ ΕΡΙΣ K KIPHARMA boselamed Bo-Os sebamed GHAPT uas RwandaCrelino Federation HEN WIELE RIKS Radi HOT Radis BORT Jit SHEFT Radisson BLU HOTEL CONVENTION CENTRE KIGALI PVOr RZ&HAND HA T Seiamen IRUNSA IRUN AM COrTE ORwandaGycli Federatic SINA Jib‎"‎‎

May be an image of bicycle and text

May be an image of bicycle and text that says "双派 EPIC KKIP K KIP Ford ন RACING Radissono Radisson BLU CONVENTION SAFARIESSENG SAFARI ESSENC CENTRE.KIGALI KIGALI iwandaCrclino clina Federation AMIKO cerp IVA EIO bidk /ER ER AM COFFEE ILVER BEER VIRI ASON RMA 1"

May be an image of bicycle and text that says "深 WA EPIC K KKIPHARMA Is BNs-Oz sebamed seba 180 Sora TAN ΑΑΝΤΑΛΕΙΝΕ RACING 1. TESSENC Rwanda Gyeling Federation DABLU on BLU sebame Te seba TION Jit ស្ើ5 seba sebamed med १ MIKUS OFFLE OTFLESPIETAN 이지즌 wandaGyeling Federation Radissonau OTEL&CONVENTION CONVENTION BLU HOTEL CENTRE. CENTRE.KIGALI KIGALI Iku AM COFTELS SINA SG"

May be an image of ‎bicycle and ‎text that says "‎アレマ EPIC KIPHARMA Bio-Ol SGlu Find ORwanda Federalion מועה RACING BIOG Badisson BLU HOTEL HOTEL&CONVENTION CONVENTION CENTRE CENTRE.KIGALI KIGALI SAFARI AFARIESSENCE ESSENCE รี5 sehamed men Jib seba Rwanda Federalion Radisson HOTEL&CONVENTION HOTEL CONVENTION BLU CENTRE. KIGALI IVA BXIOK R VGA VGASILVER BEER SILVER AM COMFtE SINA VIRUNGA SILVER, BEER Jibu KIPHARMA Blo-Or Seldmed seba 1‎"‎‎

May be an image of one or more people, bicycle and text

May be an image of one or more people, bicycle, road and text

May be an image of bicycle and text

May be an image of ‎one or more people, crowd and ‎text that says "‎ΕA با FARAS FARA burt Dani Danu‎"‎‎

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0