Tour du Rwanda 2026: Itamar Einhorn yegukanye Etape ya 6, Kretschy agumana Umwenda w’Umuhondo (Amafoto)
Umunya-Israel EINHORN Itamar ukinira Ikipe ya NSN, yegukanye Etape ya 6 ya Tour du Rwanda yahagurukiye mu Karere ka Rubavu yerekeza i Musanze, ku ntera ya 84,1 km.
EINHORN yatanze abanda kugera ku murongo akoresheje amasaha 2 n’amasegonda 59 (2:00:59).
Yakurikiwe n’abakinnyi 4 barimo TARLING Luke Finlay, MUÑOZ GABIÑA Hodei, PARETA SALA Roger na ZEMKE Jermaine bagereye ku murongo rimwe.
Mu gihe hasigaye Etape 2 gusa hakamenyekana uwegukana iri siganwa rya mbere muri Afurika, KRETSCHY Moritz nawe ukinira Ikipe ya NSN, niwe wambaye Umwenda w’Umuhondo, uranga umukinnyi wakoresheje ibihe byiza kurusha abandi, aho asiga ADAMIETZ Johannes w'Ikipe ya REMBE umukurikiye Iminota 2.
Ku ruhande rw’abakinnyi b’Abanyarwanda, MUGISHA Moise niwe witwaye neza muri uyi Etape ya 6, asoreza ku mwanya wa 15.
Ku rutonde rusange, NIYONKURU Samuel niwe Munyarwanda uri ku mwanya wa hafi (16).
NIYONKURU ukinira Ikipe ya AMANI, asigwa na KRETSCHY Moritz aminota 4 n'amasegonda 59.
Kuri uyu wa Gatandatu, Etape ya 7 irahaguruka mu Karere ka Musanze ku isaha ya saa 11:00 yerekeza mu Mujyi wa Kigali, ibanje kunyura mu Karere ka Gicumbi, abakinnyi bakoresheje Umuhanda wa Base.
Ni Etape izasorerwa kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere azahagera ku isaha ya saa 14:46, nyuma yo gusiganwa intera ya 147,2 km.
Nyuma y'Iminsi 6 abakinnyi bazenguruka u Rwanda, 84 batangiye iri siganwa, 21 bamaze kuva mu barisanga, kuri uyu wa Gatanu Etape ikaba yasojwe n'abakinnyi 61.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



