The Vision Karate Academy yateguriye abatarengeje imyaka 17 irushanwa mpuzamahanga
The Vision Karate Academy ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), bongeye gutegura Irushanwa ngaruka mwaka ry’umukino wa Karate “International Karate Technical Seminar & Championship for Children”.
Iri rushanwa mpuzamahanga rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe arenga 40 y’abana batarengeje imyaka 17.
Rizakinirwa mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hagati ya tariki 17 na 18 Ukwakira (10) 2026.
Rizakinwa mu byiciro bibiri birimo, Kata (Kwiyereka) na Kumite (Kurwana).
Muri iyi minsi ibiri, abazaryitabira bazunguka ubumenyi muri uyu mukino, binyuze mu myitozo yo ku rwego rwo hejuru izatangwa na Marshal Srikanth S, umutoza mpuzamahanga w’umukino wa Karate ukomoka mu Buhinde.
Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, hazarushanwa ikiciro cy’abatarengeje imyaka cumi n’itatu (13).
Mbere yo kurushanwa bazabanza guhabwa amahugurwa, azatangwa na Marshal Srikanth S.
Ku munsi wa kabiri, biteganyijwe ko hazarushanwa abo mu kiciro cy’imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’irindwi (17), mbere yo kurushanwa, nabo bazabanza guhugurwa na Marshal Srikanth S.
Akomoza kuri iri rushanwa, Nizeyimana Eric, Umuyobozi wa The Vision Karate Academy yagize ati:“Nyuma yo kwishimira umusaruro wavuye muri iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere mu mwaka ushize (2025), twiyemeje ko rizajya rikinwa buri mwaka”.
“Iri rushanwa ni umwanya mwiza wo gufasha abakiri bato kubona aho bagaragariza impano zabo ndetse no kwigishwa indangagaciro z’umukino wa Karate n’iz’abasiporotifu muri rusange”.
Yunzemo ati:“Uretse ibi kandi, rigamije gukangurira urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange, kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe”.
Yasoje agira ati:“Turashimira abakomeje kugira uruhare mu guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda. By’umwihariko, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Ababyeyi ndetse n’amakipe atandukanye, yaba ayitabiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ndetse n’azaryitabira kuri iyi nshuro”.
Umwaka ushize, iri rushanwa ryakiniwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, hagati ya tariki 11 na 12 Ukwakira (10) 2025.
Ryegukanywe n’Ikipe ya Flying Eagle Sports Academy nyuma yo gukusanya Imidali 5 ya Zahabu.
Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 26 y’abatarengeje imyaka 14 mu bahungu n’abakobwa.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



