Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Nijeriya gukina Shampiyona y’Afurika ya Karate

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umukino wa Karate, yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatandatu yerekeza i Abuja muri Nijeriya, kwitabira Shampiyona y'Afurika mu mukino njyarugamba wa Karate.
Iyi kipe igizwe n'abakinnyi 13, barimo na Renatus Cyusa w'Imyaka 14 gusa y'amavuko, ugiye gukina iyi mikino ku nshuro ya mbere.
Cyusa asanzwe ari umukinnyi w'Ikipe ya Kamikaze, ndetse n'Umunyeshuri muri Petit Seminaire St Kizito i Zaza mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'i Burasirazuba.
Christian Kamuzinzi azatoza aba bakinnyi, mu gihe Bugingo Elvis usanzwe ari Umunyamabanga w'Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, ariwe uyoboye iyi Deregasiyo.
Biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa hagati ya tariki ya 22 kugeza ku ya 27 Nyakanga [7] 2025.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruhagarariwe n'umubare ungana gutya muri iyi mikino, cyane ko ubwo rwahagararirwaga n'abakinnyi benshi ku nshuro ya mbere, hari muri Shampiyona y'Imikino y'Ibihugu bibarizwa mu Muryango wa Commonwealth yakinwaga ku nshuro ya 11 i Durban muri Afurika y'Epfo mu Mwaka ushize w'i 2024. Icyo gihe u Rwanda rwegukanyemo Imidali 3 ya Zahabu.
Aba bakinnyi 13 batoranyijwe muri 41 mu gihugu hose, mu majonjora yakozwe tariki ya 22 Kamena [6] 2025.
Bagabanyije mu byiciro bitatu, birimo icy'abafite Imyaka iri hagati ya 14 na 15, 16 na 17 ndetse n'ikiciro cy'abakinnyi bakuru.
Ibi byiciro uko ari bitatu, bikaba bigizwe n'abahungu n'abakobwa.
Biteganyijwe ko Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda igera i Abuja m'Urukerera rwo kuri iki Cyumweru, aho isanga abandi 400 bavuye muri Afurika hose, baje kwitabira iyi mikino.
Iyi mikino izakinwa mu buryo bwa Kumite [Kurwana] n'ubwa Kata [kwiyereka], izanatanga Itike yo kuzakina Shampiyona y'Isi, ku bakinnyi bazaba bahize abandi.
Ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'Umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, bushimangira ko umubare w'abakinnyi bahagarariye u Rwanda, ari ikimenyetso cyo kuzegukana Imidali myinshi, cyane ko Ubuhanga bafite batabushidikanyaho.
N'ubwo u Rwanda rwaserukanye abakinny y13 gusa, muri iyi mikino, Igihugu kiba kemerewe abakinnyi 54, barimo abakuru 27, abafite Imyaka 16-17 cumi na barindwi [17] ndetse n'abakinnyi 10 bari hagati y'Imyaka 14 na 15.
Mbere yo guhaguruka i Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashyikirije aba bakinnyi Ibendera ry'Igihugu nk'ikimenyetso cy'uko Abanyarwanda babari inyuma, abibutsa kwegukana Imidali ibendera ry'Igihugu rikazamurwa i Mahanga, ari igikorwa cy'Ubutwali.
Uretse abakinnyi bazakina iyi mikino, u Rwanda kandi rufitemo n'Umusifuzi, Dieudonne Mwizerwa, usanzwe ari umuyobozi wa Zanshin Karate Academy yo mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo.
Abakinnyi iyi kipe yahagurukanye bagizwe na:
- Renatus Cyusa
- Credo Armand Byusa Kabagema
- Aline Irakoze
- Razia Uwase
- Sandrine Ishimwe
- Lucie Yezakuzwe
- Khalifa Niyitanga
- Sharifu Dushime
- Sidike Niyonkuru
- Fiston Ntwali [Kapiteni]
- Maic Shyaka Ndutiye
- Jean Claude Munyaburanga
- Paul Kagimbi.
Amafoto
What's Your Reaction?






