Shihan Steven yashimye urwego ‘Kyokushinryu Karate’ imaze kugeraho mu Rwanda (Amafoto)

Jul 27, 2025 - 11:51
Shihan Steven yashimye urwego ‘Kyokushinryu Karate’ imaze kugeraho mu Rwanda (Amafoto)

Inzobere mu gutoza Umukino wa Karate Sitire ya Kyokushinryu ku Isi, Umunya – Singapore, Shihan Steven Foo ufite Umukandara w’Umukara na Dan 6, yashimye urwego uyu mukino umaze kugeraho mu Rwanda.

Steven Foo yari i Kigali hagati ya tariki ya 25 na 26 Nyakanga [7] 2025, mu rugendo rw'iminsi ibiri rwari rugamije kongerera ubumenyi abakinnyi ba Kyokushinryu mu Rwanda.

N'imyitozo yahawe abakinnyi basaga 80 bo mu gihugu hose, ayitanga afatanyije na Emmanuel Dushimiyimana, ushinzwe Kyokushinryu mu Rwanda.

Muri iyi myitozo yatangiwe i Karama ahazwi nka Norvège, muri Rutambi Fitness Center, Shihan usanzwe unafite mu nshingano kwamamaza Ibikorwa by’Umukino bya Kyokushinryu ku Isi, yashimangiye ko Kyokushinryu imaze kugera ku ntera ishimishije mu Rwanda, n'ubwo itahamaze igihe kinini.

Yagize ati:“Urwego nabonyeho abakinnyi, rwashimishije. Ntabwo nari niteze ko baza kwitwara neza uko nababonye. N'abakinnyi banyeretse ko bamaze kugira ubumenyi bw'ibanze, n'ubwo uyu mukino ari mushya mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati:“Nashimishijwe n'uko umubare munini w'abakinnyi ari abakiri bato, ibi bizafasha mu iterambere ry'uyu mukino, kandi ndahamya ko mu myaka iri imbere, Kyokushinryu ari umukino uzaba umaze gushinga imizi”.

Shihan Steven Foo usanzwe unafite mu nshingano kwamamaza Ibikorwa by’Umukino bya Kyokushinryu ku Isi, yavuze ko ari ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda, kandi yanyuzwe n'uburyo yakiriwe.

Ati:“U Rwanda nabonye ari Igihugu cyiza. Gifite Isuku, Umutekano, abantu beza kandi bakirana urugwiro uwabagannye”.

Yunzemo ati:“Nk'umuntu ujya ahantu hatandukanye ku Isi, Igihugu cyanyu kirihariye. Muzakomeze gukora ibishoboka byose musigasire ibyo mu maze kugeraho, ndetse n'abakinnyi ba Kyokushinryu ndabasaba kuzabigiramo uruhare”.

Mu gihe cy'Iminsi ibiri y'Imyitozo ikarishye ya Kyokushinryu, abakinnyi bigishijwe by'umwihariko ibijyanye na Tekinike, kwiyereka [Kata] no kurwana [Kumite].

Muri Tekinike bigishijwe: Kihon Waza, Tachikata na Ashi Sabaki.

Mu bijyanye na Kata [Kwiyereka], harimo: Pinan Kata, Taikyoku Kata ndetse n'izindi...

Muri Kumite [Kurwana], bigishijwe uburyo bw'imirwanire burimo: Gohon Kumite, Ippon Kumite na Jiyu Kumite.

Hari kandi ibindi by'ingenzi byafasha umukinnyi wa Kyokushinryu birimo: Ibuki, Tameshiwari, Dojo Kun na Kyokushin Spirit.

Emmanuel Dushimiyimana, Umunyarwanda rukumbi wagiye kwiga uyu mukino mu gihugu cya Philippines mu gihe cy'Amezi atatu, akaba ari nawe wawuzanye mu gihugu, yavuze ko yahisemo kuwukina, kuko yabonye ufite itandukaniro n'indi mikino njyarugamba yari ihasanzwe.

Yagize ati:“Bitandukanye n’uko indi mikino njyarugamba isanzwe ikinwa, Kyokushinryu ikinwa abakinnyi barwana byeruye [Full Contact], bakoresha Ingumi zivanze n’Imigeri”.

Yakomeje agira ati:“Uyu mukino wageze mu Rwanda mu 2023. Uhereye muri uwo Mwaka, twakoze ibishoboka byose kugira ngo utere imbere, kandi twizeye ko tuzabigeraho, cyane ko Igihugu cyacu n'abayobozi bacyo bashyigikira iterambere rya Siporo, bityo twizeye ko bazadufasha”.

Asobanuro icyo kuba Kyokushinryu mu Rwanda yasuwe na Shihan Foo bivuze ku iterambere ry'uyu mukino imbere mu gihugu, Dushimirimana yagize ati:“Ni uruzinduko rudasanzwe kuri twe. Nk'umuntu ushinzwe kwamamaza Ibikorwa by’Umukino bya Kyokushinryu ku Isi, twizeye ko azageza ijwi ryacu kure kandi bikazatugirira akamaro mu bihe biri imbere”.

Dushimirimana yasoje asaba Ababyeyi by'umwihariko kohereza abana bakiga uyu mukino, kuko uretse kwigisha kuba umuntu yakwirwanaho mu gihe asagarariwe, Kyokushinryu ukinwa mu buryo bufasha uwukina kurwanya Indwara zirimo n'izo mu Buhumekero.

Kugeza ubu, Kyokushinryu ukinwa n'abantu barenga Miliyoni 12 ku Isi, mu Rwanda ukaba ukinirwa mu Mujyi wa Kigali, i Karama n'i Kagugu.

Intego ya Dushimirimana, n'uko mu Myaka itarenze 5 uzaba umaze kugerwa mu gihugu hose.

Kyokushinryu yashinzwe na Master Masutatsu Oyama, mu Mwaka w’i 1964.

Masutatsu Oyama wari uzwi ku izina rya Mas Oyama, yari afite Ubwenegihugu bwa Koreya n’ubw’Ubuyapani.

Amafoto

May be an image of 1 person, performing martial arts and textDushimirimana yifuza ko mu Myaka 5, Kyokushinryu izaba ikinwa mu gihugu hose

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people and text that says

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 12 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people, child and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 7 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 7 people, child and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text that says

May be an image of 11 people, people performing martial arts and text

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 2
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1