U Rwanda rwatsinze Malawi ku munsi wa kabiri wa Tri-Nations Series

Jul 19, 2025 - 22:50
U Rwanda rwatsinze Malawi ku munsi wa kabiri wa Tri-Nations Series

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga [7] 2025, ku Kibuga mpuzamahanga cy'Umukino wa Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hakiniwe Imikino w'Umunsi wa kabiri w'Irushanwa mpuzamahanga rya 'Tri-Nations Series'.

Bitandukanye n'ejo hashize ubwo hakinwaga umunsi wa mbere, kuri uyu munsi hakinwe imikino ibiri.

Irimo uwahuje Malawi na Bahrain, mu gihe kandi Malawi yongeye kugaruka mu Kibuga icakirana n'u Rwanda.

U Rwanda rwari rwatsinzwe na Bahrain ku munsi wa mbere, kuri iyi nshuro nta kosa rwakoze, kuko rwihimuriye kuri Malawi, mu munsi w'umunsi wa kabiri.

Muri uyu mukino, Malawi niyo yatsinze tombora [Toss], itangira ikubita Udupira [Batting], mu gihe u Rwanda rwayibuzaga gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cy'uyu mukino [First Inning], cyarangiye Malawi igitsinzemo amanota 113 muri Ova [Overs] 20, mu gihe u Rwanda rwari rwakuye mu Kibuga abakinnyi bayo 7, Wiketi 7 [7 Wickets].

Nyuma yo gukora iyo bwabaga mu gice cya mbere, u Rwanda rwaje mu gice cya kabiri ruzi neza ko amanota 113 ariyo rusabwa kwishyura kugira ngo rube rwegukanye umukino.

Gusa, n'ubwo byafatwaga nk'akazi koroshye, Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatangiye nabi iki gice, kuko muri Ova ya 5, Malawi yari imaze gukura mu Kibuga abakinnyi barwo 3.

Mu gihe abafana n'abakunzi b'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda bibazaga ikigiye gukurikiraho, ubufatanye bwa Daniel Gumyusenge na Cyuza Yvan, bwahise butanga igisubizo kiboneye.

Aba bakinnyi bakoze iyo bwabaga, kuko bombi batsinze igiteranyo cy'amanota 93.

Nyuma ya Ova 16 n'Udupira 5, Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yari imaze gutsinda amanota 114, mu gihe Malawi yari yakuye mu Kibuga abakinnyi barwo 4 gusa, gutyo rwegukana Umukino ku kinyuranyo wa Wiketi 6.

Uku kwitwara neza kwa Gumyusenge, kwamuheshe kugirwa umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino.

Gumyusenge yatsinze amanota 57 mu Udupira 40, turimo Idupira 5 yakozemo amanota 4, mu gihe indi 2 yavuyemo amanota 6.

Uretse umukino wahuje u Rwanda na Malawi nyuma ya saa Sita, mbere ya Saa Sita, Malawi yari yabanje gucakirana na Bahrain, mu mukino yatsinze ku kinyuranyo cya Wiketi 9.

Imikino y'Irushanwa rya Tri-Nations Series riri gukinwa ku nshuro ya 3, irakomeza kuri iki Cyumweru, hakinwa imikino y'Umunsi wa 3.

Ku Isaha ya Saa 09:15 za Kigali, Malawi izongera ikine na Bahrain, mu gihe nyuma ya Saa Sita, Saa 13:15, Bahrain izagaruka mu Kibuga ikina n'u Rwanda.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga [7] 2025, izasozwa ku wa Gatandatu w'Icyumweru gitaha, tariki ya 26 Nyakanga [7] 2025, mu gihe Amakipe azahaguruka i Kigali ku Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga [7] 2025 asubira mu bihugu byabo.

Aya makipe y'Ibihugu uko ari 3, buri yose izahura n'indi ibizwi nka [Round Robin Games], Ikipe izatsinda imikino myinshi, ihite yegukana Igikombe.

Kugeza ubu, k'urutonde rwa ICC, Ikipe y'Igihugu ya Bahrain iri ku mwanya wa 26 ku Isi, Malawi iri k'umwanya wa 52, mu gihe u Rwanda ruri k'umwanya wa 61.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0