U Rwanda rwatangiye amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi rutsinda Kenya

Sep 1, 2025 - 10:03
U Rwanda rwatangiye amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi rutsinda Kenya

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Cricket mu kiciro cy'abagore, yatangiye imikino y'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi, yisasira iya Kenya, ku ntsinzi ya Wiketi 6 [6 Wickets].

Iyi mikino yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama [8] 2025, iri gukinirwa mu gihugu cya Namibia.

Muri uyu mukino wakiniwe kuri HP Oval, Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Marie Diane Bimenyimana, yakoze akazi katoroshye, kanatumye atorwa nk'umukinnyi wahize abandi.

Uyu mukino watangiye Ikipe y'Igihugu ya Kenya itsinda tombora [Toss], ihitamo gutangira ikubita Udupira [Batting], mu gihe u Rwanda rwatujugunya [Bowling].

Ikipe ikubita Udupira, iba ishaka gukora amanota menshi, mu gihe itujugunya, iba igamije kuyibuza gukora ayo manota.

Muri Ova 20 [Overs 20] z'igice cya mbere [First Inning], Ikipe y'Igihugu ya Kenya yazitsinzemo amanota 103, mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga, abakinnyi bayo 6.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere, u Rwanda rwinjiye mu gice cya kabiri ruzi ko rusabwa kwishyura aya manota, kugira ngo rwegukane uyu mukino.

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Bimenyimana afatanyije na Clarisse Uwase, bakoze akazi katoroshye muri uyu mukino, kugira ngo baheshe u Rwanda intsinzi, 

Mu yindi mikino yakinwe, Ikipe y'Igihugu ya Nijeriya, yegukanye intsinzi ihigiye iya Sierra Leone, ku kinyuranyo cy'amanota 96 [96 Runs].

Uyu mukino wahuje amakipe yombi, wakiniwe kuri FNB Namibia Cricket Ground.'

Uretse Nijeriya yatsinze Sierra Leone, Ikipe y'igihugu ya Tanzaniya, yatsinze iya Uganda iyirushije inota rimwe [1 Run], mu gihe Zimbabwe yisasiye Namibia yari imbere y'abafana, ku kinyuranyo cy'amanota 32.

Nyuma y'umunsi wa mbere, imikino irakomeza kuri uyu wa 01 Nzeri [9] 2025, hakinwa imikino y'umunsi wa kabiri.

Imikino iteganyijwe

  • Zimbabwe vs Sierra Leone (Namibia Cricket Ground)
  • Tanzania vs Kenya (HP Oval)
  • Nigeria vs Namibia (Namibia Cricket Ground)
  • Uganda vs Rwanda (HP Oval).

Imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi, iteganyijwe kuzakinwa hagati ya tariki ya 12 Kamena [6] n'iya 05 Nyakanga [7] mu Mwaka utaha w'i 2026, ikazakinirwa mu gihugu cy'Ubwongereza.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

May be an image of 4 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 11 people, people playing football and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 14 people, people playing football and text that says

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0