Amafoto: GS Kamabare yegukanye Phase 1 y’Irushanwa rya T1 Rugby

Mar 31, 2026 - 09:20
Amafoto: GS Kamabare yegukanye Phase 1 y’Irushanwa rya T1 Rugby

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe (3) 2026, mu Kigo cy’Amashuri cya New Excellence Academy kiri mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, hasorejwe ikiciro cya mbere (Phase 1) cy’imikino ya ‘Get into Rugby 2.0 2026’.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe y’Ibigo by’Amashuri bine (4) bibarizwa muri aka Karere, byatojwe gukina T1 Rugby mu gihe cy’Ibyumweru cumi na bibiri (12).

Ibigo byitabiriye iri rushanwa ryari rigamije kureba ko ibyo batojwe babimenye neza, birimo ‘GS Kamabare, GS Ruhuha, GS Rango II ndetse na GS Munazi’.

Imikino yo gusoza iri rushanwa, yakurikiranywe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Ufitimfura Donatien, abayobozi bahagarariye Amashuri yakinnye n’abandi batandukanye.

Imikino yakinwe buri kipe ihura n’indi (Round robin), habarwa iyagize amanota menshi kugira ngo hamenyekanye iyegukanye iri rushanwa.

Gutsinda umukino byari amanota 3, kunganya Ikipe igahabwa inota 1, mu gihe gutsinda nta nota Ikipe yabonaga.

Nyuma y’uko amakipe yose ahuye, Igikombe kegukanywe n’Ikipe ya GS Kamabare yagize amanota 7 n’ibitego 4 yazigamye, ikurikirwa na GS Ruhuha yagize amanota 4 n’igitego 1 yazigamye, umwanya wa gatatu wegukanywa n’Ikipe ya GS Rango II nayo yari ifite amanota 4 ariko ifite umwenda w’ibitego 2, mu gihe GS Munazi yasoreje ku mwanya wa kane n’inota 1 ndetse n’umwenda w’ibitego 6.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, kapiteni w’Ikipe ya GS Kamabare, Nyiramasengesho Bernadette, yavuze ko bishimiye kwegukana iki gikombe by’umwihariko ashimira n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, ryahisemo Ikigo cyabo rikabigisha umukino wa T1 Rugby.

Yunzemo ko umukino wa Rugby ari umukino mwiza, kandi wakinwa na buri wese, yasoje avuga ko gutwara iki gikombe bigaragaza ko bumvise ibyo batojwe neza kandi biteguye kuzakina Rugby mu myaka iri imbere.

Akomoza kuri iri rushanwa, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yagize ati:“Turashimira Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby ku Isi (World Rugby) ku mbaraga bashyira mu guteza imbere umukino wa Rugby mu kiciro cy’abari n’abategarugoli”.

Yunzemo ati:“Nk’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, irushanwa nk’iri, ritwereka ko ejo hazaza h’umukino wa Rugby mu Rwanda ari heza. Ntabwo Rugby ari umukino ukinirwa mu Mijyi gusa, kuko no bindi bice by’Igihugu ari umukino wakinwa kandi mu byiciro byose haba mu bagore n’abagabo”.

Yasoje agira ati:“Ubwitabire bwagaragaye uyu munsi ndetse n’uburyo abakinnyi bagaragazaga ko bafite inyota yo gukina uyu mukino, ntakabuza ko mu myaka iri mbere, tuzagira umubare munini w’abakinnyi b’abari n’abategarugoli bakina Rugby mu gihugu hose”.

Nyuma yo gusoza ikiciro cya mbere (Phase 1), biteganyijwe ko mu gihembwe cy’Amashuri gitaha (Igihembwe cya 3), Ibigo by’Amashuri byo mu Turere twa Gakenke na Rulindo biri muri Phase ya kabiri (2) nabyo bizakina irushanwa ryo kureba ko ibyo batujwe babyumvise (Evaluation Tournament).

Gutoza T1 Rugby ni bumwe mu buryo Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby ku Isi (World Rugby) yahisemo mu rwego rwo gutoza imbere Rugby mu kiciro cy’abari n’abategarugoli.

N’ubwo n’abagabo bakina T1 Rugby, kuri iyi nshuro, Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, ryahisemo kuwutoza abakobwa gusa.

Amafoto

May be an image of one or more people, people playing football, grass and text

May be an image of one or more people, people playing football, grass and text

May be an image of one or more people, people playing football, people playing American football, grass and text

May be an image of one or more people, people playing football, crowd and text

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football and grass

May be an image of one or more people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of one or more people, people playing football, grass and text

May be an image of one or more people and text that says

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football, grass and text

May be an image of one or more people, people playing football, tree, grass and text that says

May be an image of one or more people, grass and text that says

May be an image of one or more people, grass and text that says

May be an image of child, football, American football and grass

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football and grass

May be an image of one or more people, people playing football, people playing American football, grass and text

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football, grass and text that says

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football, grass and text that says

May be an image of one or more people, grass and tree

May be an image of American football, football, grass and text

May be an image of one or more people, people playing football, people playing American football, grass and text

May be an image of football, American football, grass and text that says

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football and text that says

May be an image of one or more people, grass and text that says

May be an image of one or more people, people playing football, people playing American football, grass and text that says

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football, grass and text

May be an image of one or more people, people playing football, people playing American football, grass and text

May be an image of one or more people, grass and text

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0