RIB yemeje ko Shema Fabrice yafunzwe

Aug 11, 2026 - 21:22
RIB yemeje ko Shema Fabrice yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi Shema Ngoga Fabrice usanzwe ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko akurikiranyweho gutanga sheke itazigamiye.

Kugeza ubu, Shema afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Shema, yari yatangiye gusakara mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama (8) 2026, mbere y’uko ashimangirwa na RIB.

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) tariki ya 30 Kanama 2025.

Yatowe ku majwi 51 kuri 53, akaba yari umukandida rukumbi.

Manda ye izamara imyaka ine, bivuze ko iteganyijwe kuzageza mu 2029.

Yasimbuye Munyantwali Alphonse wari wagiye kuri uyu mwanya mu 2023, asimbuye Nizeyimana Olivier, nawe utari warangije manda.

Mbere yo kuyobora FERWAFA, Shema yari Perezida wa AS Kigali, umwanya yari yagiyeho mu 2019.

Nk’umuyobozi wa AS Kigali, iyi kipe yegukanye ibikombe bitandukanye birimo icy’amahoro yegukanye mu 2019 na 2022.

Asanzwe kandi ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), umwanya yagiyeho mu 2025.

Uretse kugaragara mu mupira w’amaguru, Shema Ngoga Fabrice asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Africa Medical Supplier Plc, ikigo gikora ubucuruzi bw’imiti.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0