Abitabiriye ‘IWD Tennis Competition’ bashima intambwe imaze kugeraho nyuma y’Imyaka ine (Amafoto)
Tariki ya 27 na 29 Werurwe (3) 2026, Ingenzi Initiative ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) ndetse na Ecology Tennis Club, bateguye Irushanwa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore ‘International Women’s Day Tennis Competition’.
Umunsi w’Umugore ku Isi, wizihizwa buri mwaka tariki ya 08 Werurwe (3).
Muri uyu mwaka w’i 2026, u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’Agaciro”.
Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 2023, rikaba ari rimwe mu marushanwa ane (4) ategurwa na Ingenzi Initiative.
Rigamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo by’umwihariko binyuze mu mukino wa Tennis.
Nyuma y’umwaka iri rushanwa ritangiye gukinwa (2024), ryahinduriwe uburyo rwakinwagamo, rireka kuba Irushanwa rikinwa n’abakinnyi b’abakobwa n’abagore, ahubwo hiyongeramo n’abakinnyi b’abagabo.
Kuva icyo gihe, n’ubwo hari imikino ikinwa n’abakinnyi b’abakobwa n’abagore gusa, hakinwa n’imikino ihuza Ikipe iba igizwe n’umukinnyi w’umukobwa (Gore), ukina afatanyije n’uw’umugabo.
Mu myaka ishize, iri rushanwa ryitabirwa n’umubare munini w’abagabo, ariko kuri iyi nshuro, ubwitabire bw’abakinnyi b’abagore n’abakobwa nibwo bari hejuru.
Mu kicico cy’abakobwa bakiri bato, hitabiriye abakinnyi 8, Abagore bakina Tennis batarabigize umwuga bari 12, mu gihe ababigize umwuga bari 6.
Aba babigize umwuga, bakinnye bafatanyije n’abakinnyi b’abagabo ibizwi nka ‘Mixte Doubles’ muri Tennis.
Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, avuga ko iyi ari intambwe igaragaza ko abagore n’abakobwa nabo bashoboye gukina Tennis ndetse n’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire binyuze muri Siporo rishoboka.
Ati:“Dutangira gukina iri rushanwa mu 2023, abakinnyi b’abagore n’abakobwa ntabwo babyumvaga, cyane ko umubare wabo wari ukiri hasi. Uko imyaka yagiye ishira, ubwitabire bwakomeje kwiyongera, aho kuri ubu umubare ushimishije n’ubwo ibyo gukora bikiri byinshi”.
Yunzemo ati:“Ndashimira abagira uruhare mu gushyigikira amarushanwa dutegura barimo ‘Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Kicukiro Ecology Tennis Club idufasha mu kuduha Ibibuga dukiniraho, Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye by’umwihariko abakinnyi bitabira iyi mikino”.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
1
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



