AMAFOTO: Abitabiriye “He For She Festival Challenge” isoza 2025 banyuzwe n'urwego imaze kugeraho
Abitabiriye He For She Festival Challenge isoza Umwaka w'i 2025, batangaje ko bashimishijwe n'intabwe imaze guterwa mu mitegurire yayo, nyuma y'Imyaka itatu (3) ikinwa.
He For She Festival Challenge yakozwe hagati ya tariki ya 26-28 Ukuboza (12) 2025.
Yaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo by'umwihariko Irushanwa ry'umukino wa Tennis ryakiniwe ku Bibuga bya Kicukiro Ecology Tennis Club, iherereye mu Ishuri ry'Imyuga n'ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali College).
Iri rushanwa risozwa ayakinwe muri uyu Mwaka, ryitabiriwe n'abakinnyi 30 bari mu kiciro cy'agababo (Abahungu) n'abagore (Abakobwa).
Rikinwa hagamijwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore, by'umwihariko binyuze muri Siporo.
Ritegurwa na Ingenzi Initiative yashinzwe mu 2022, binyuze muri gahunda ya Ingenzi Women Tennis Program.
Ingenzi Women Tennis Program ni imwe muri za Porogaramu z’umuryango utari uwa Leta witwa Ingenzi Initiative.
Ifasha abagore n’abakobwa bifuza gukina umukino wa Tennis, ibaha imyitozo ndetse no kubategurira amarushanwa.
Iri rushanwa ribimburirwa n'iry'Umunsi mpuzamahanga w'abagore rizwi ku izina rya International Women's Day Tennis Competition.
Uretse iri rushanwa rikinwa muri Werurwe, hakinwa n'andi atatu, mu gihe irisoza Umwaka rikinwa mu gihe cy'Iminsi mikuru isoza Umwaka, hagati ya Noheri na Bonane.
Irisoza Umwaka ryakinwe mu byiciro bine (4), birimo; Icy'abagabo basanzwe bakina Tennis bakina bafatanyije n'abakobwa bataragira umwuga gukina uyu mukino, icy'abagabo barengeje imyaka 60 bakina bafatanyije n'abakobwa babigize umwuga, abahungu babigize umwuga bakina bafatanyije n'abagore bakuze ndetse n'ikiciro cy'Ikipe igizwe n'umuryango.
Mu kiciro cy'abagabo basanzwe bakina Tennis bakina bafatanyije n'abakobwa batarabigira umwuga, iri Rushanwa ryegukanwe n'Ikipe ya Aimable Mugarura wakinaga afatanyije na Rona Tuyishimire, icy'abagabo barengeje imyaka 60 bakina bafatanyije n'abakobwa babigize umwuga, ryegukanywe n'Ikipe ya Joseph Bizima ufatanya na Carine Nishimwe, mu kiciro cy'abagore bakuze bakina bafatanyije n'abahungu bakina Tennis nk'umwuga, ryegukanywe n'Ikipe ya Dative Kamanzi ufatanya na Ishimwe Claude, mu gihe mu kiciro cy'Umuryango, ryegukanywe n'Ikipe ya Theoneste Karenzi ukina afatanyije n'Umukobwa we, Amanda.
Mu butumwa bwatanzwe n'umuyobozi w'Umuryango Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda, hagamijwe kuzamura abari n’abategarugori mu mukino wa Tennis mu Rwanda.
Ati:“Turifuza kugera ku rwego rwo kugira abakinnyi batwara ibikombe, yaba ku rwego rw’abakina nk’abishimisha (Amateur), ndetse n’ababigize umwuga (Professionals).”
Yunzemo ko “Bifuza gukorana cyane n’Abaterankunga n'Abafatanyabikotwa ndetse n'Ibigo by’amashuri kuko ari ahantu hasangwa Urubyiruko ruri hamwe icyarimwe, bagatozwa bari hamwe bityo n’umusaruro ukabonekera rimwe.”
Amafoto
Umuyobozi w'Umuryango Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert
Aimable Mugarura na Rona Tuyishimire
Joseph Bizima na Carine Nishimwe
Dative Kamanzi na Ishimwe Claude
Theoneste Karenzi ukina afatanyije n'Umukobwa we, Amanda
Umuyobozi w'Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi n'umwe mu bitabiriye iri Rushanwa
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



