Ni iki cyatumye Yampano akomeza gufungwa by’agateganyo?
Mu minsi ishize nibwo hasakaye amakuru y’ifungwa rya yampano ndetse n’inzego bireba ziza kuyemeza.
Yampano wari umaze kwamamara muruhando rw’imyidagaduro ndetse n’indirimbo ze zimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’injyana yisanze akurikiranweho ibyaha binyuranye birimo nko gukubita no gukomeretsa kubushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, ubwinjiracyaha mu bwicanyi kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse n’ifungirana ry’umuntu ritemewe n’amategeko.
kuwa 09/06/2026 ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko agomba gukurikiranwa afunzwe gusa ntiyanyuzwe n’uwo mwanzuro yiyemeza kujurira.
Kuwa 23/06/2026 ubwo YAMPANO n’umwunganira icyo banenga icyemezo cy’urukiko rw’ibanze bagaragaje ko Yampano yamaze guhabwa imbabazi n’umugore we kubyaha byose yamukoreye naho ku kijyanye n’ikoreshwa ry’urumogi akaba yari yatangiye rehabilitation mu bitaro bya Ndera yinjyanye kwa muganga, ababwira ko arimo kunywa ibiyobyabwenge kandi ibitaro byemejeko yarimo gukira, abagasa ko yarekurwa by’agateganyo kugirango akurikirane neza ibihe asigaje byo kwivuza ngo na cyane ko atakongera kunywa ibiyobyabwenge kuko yari yabinyoye bitewe n’imibanire n’umugore itari myiza ubu bakaba baremeranyije kubaka urugo rurangwa n’amahoro, kuburyo aramutse arekuwe akanategekwa kugira ibyo azajya yubahiriza yabikora ariko agakurikiranwa adafunzwe.
Nubwo yasobanuye ibyo byose, agatanga ingwate y’ubutaka ndetse ashaka n’abishingizi bamwishingira mu gihe yaba arekuwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari kwibanda kubyaha yababariwe n’umugore akirengagiza ko hari n’ibindi nk’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge kandi ko byo bitari mubyo abashakanye bashobora guhagarikaho ikurikiranacyaha bityo kumukurikirana afunzwe ngo bukaba aribwo buryo byatuma ibyaha akora bitisubiramo, bikanahagarika kunywa ibiyobyabwenge kuko mu Igororero ntabyo yabona.
Ubwo hasomwaga imyanzuro kuri uyu wa 26/07/2026 urukiko rwagaragaje ko rwasuzumye ubujurire UWORIZAGWIRA Florien alias YAMPANO rusanga nta shingiro bufiterutegeka ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuwa kidahindutse. Rwategetse ko YAMPANO akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mugihe hagikorwa iperereza.
UWOWIZAGWIRA Florien uzwi nka YAMPANO yavutse muri 2000, amenyekana cyane mu muziki guhera muri 2021, akundwa cyane ku ndirimbo ze nka SIBYANGE, NGO (ft. Papa Cyangwe) NDI KWIKUBITA, BUCURA na UWO MUNTU
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



