Abapadiri bo muri Diyosezi ya Gikongoro bahinduriwe Paruwase bakoreragamo

Abapadiri bo muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, bahinduriwe Paruwase bakoreragamo.
Itangazo ribashyira muri Paruwase nshya THEUPDATE yaboneye kopi, bigaragara ko byashyizwe mu bikorwa na Musenyeri w'iyi Diyosezi, Hakizimana Celestin.
Rigaragaza ko inshingano nshya zatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 27 Kamena [6] 2025.
Abahinduriwe inshingano, bagize Paruwase 20 zibarizwa muri iyi Diyosezi, ibi bikaba byakozwe hagamijwe gushyirwa mu bikorwa ubutumwa bwabo mu Mwaka w'i 2025-26.
Bitandukanye n’Imyaka ishize, izi mpinduka ntabwo zagaragayemo amakuru yerekeye Abapadiri bashinzwe serivisi rusange n'izihuza Amadiyosezi, abakorera mu biro bya Diyosezi [Évêché], Seminari nto ya Gikongoro, abahagarariye Imiryango ya Kiliziya [Aumôneries Diocésaines], abagize inama ngishwanama zishinzwe ubukungu za Diyosezi, abayobozi b’Amakomisiyo, n’Abapadiri b'iyi Diyosezi bari mu butumwa hanze y’Igihugu.
Ibi bikaba byatunguye abakurikirana iby’imiyoborere ya Kiliziya muri aka gace.
Diyosezi ya Gikongoro yashinzwe ku tariki ya 30 Werurwe mu Mwaka w'i 1992.
Imibare itangwa na Kiliziya Gatolika, igaragaza ko kugeza mu Mwaka w'i 2004, abaturage batuye ahabarizwa Diyosezi ya Gikongoro bari 537,580.
Muri bo, 228.991 bari abakirisitu Gatolika, bangana na 42.6% by’abaturage bose.
Iyi Diyosezi izwi cyane ku rwego rw’Igihugu n’Isi muri rsuange, kubera Paruwasi ya Kibeho, ahabereye ibonekerwa bya Bikira Mariya hagati y’umwaka w'i 1981 n’uw'i 1989.
Aho i Kibeho kandi, hari gutegurwa kubakwa inyubako nini izahabwa izina rya Bazilika ya Kibeho.
Ni ahantu hatagatifu hakurura abantu b’ingeri zitandukanye, baza mu rugendo rw'Iyobokamana baturutse Imihanda yose y'Isi.
Kiliziya ya Gikongoro ikomeje gushimangira uruhare rwayo mu iterambere ry’umuntu wuzuye, binyuze mu bikorwa by’Iyogezabutumwa, Uburezi, Ubuvuzi n’iterambere rusange, byose bikorwa mu bufatanye n’Abakirisitu n’abandi bafatanyabikorwa.
Uko Abapadiri bashyizwe mu nshingano nshya
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Celestin
What's Your Reaction?






