#KwitaIzina20: Sagna, Flamini, García na Pastore mu bise Amazina Abana b'Ingagi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nzeri [9] 2025, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, habereye Umuhango wo kwita amazina Abana b'Ingagi ku nshuro ya 20.
Uyu muhango ukorwa buri uko Umwaka utashye guhera mu 2005, ugamije kwita no kurengera urusobe rw'Ibinyabuzima birimo rw'Ingagi zo mu Misozi miremire.
Ingagi zo mu Misozi mirere, zisangwa mu Karere k'Ibiyaga Bigari, mu Bihugu by'u Rwanda, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuhango wo kuri iyi nshuro, witabiriwe n'abarimo abakanyujijeho muri ruhago yo ku Mugabane w'i Burayi, by'umwihariko muri Shampiyona y'Ubwongereza, Esipanye n'Ubufaransa.
Aba bahoze baconga ruhago bakavanwa mu kibuga n'Imyaka, barimo; Bacary Sagna, Luis García, Mathieu Flamini, Javier Pastore.
Uko ari bane, bahuriye by'umwihariko ku kuba baranyuze mu makipe afitanye imikoranire n'u Rwanda kuri ubu, binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda.
Bacary Sagna na Mathieu Flamini, bombi bahoze ari abakinnyi b'Ikipe ya Arsenal n'Ikipe y'Igihugu y'Ubufaransa.
Luis García yamenyekanye cyane mu Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, ariko yananyuze mu Ikipe ya Atlético de Madrid yo mu gihugu cya Esipanye.
Javier Pastore, ni Umunya-Argentine, wanyuze mu Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa.
Bari mu bantu 40 bo mu ngeri zitandukanye, bise amazina muri uyu muhango, witabiriwe n'Umufasha wa Perezida Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, Madamu Jeannette Kagame.
Dr. Justin Nsengiyumva wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu izina rya Perezida Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, yashimiye abawitabiriye, by'umwihariko abaturage b'Akarere ka Musanze bagira uruhare mu kubanira neza Ingagi.
Imibare igaragaza ko kuva Abana b'Ingagi batangira kwitwa Amazina, 40 bayiswe uyu munsi, batumye Umubare w'Ingagi zo mu Kinigi ukabakaba hafi 900, kuko imibare iheeruka kugaragazwa n'abashakashatsi, yerekanaga ko mu Rwanda hari Ingagi zo mu Misozi miremire 850.
Iyi mibare kandi yerekanaga ko ku Isi, izi Ngagi ari 1063, kandi 80% byazo ziri mu Rwanda.
Amafoto
Madamu Jeannette Kagame, yitabiriye Umuhango wo kwita Izina Abana b'Ingagi ku nshuro ya 20
Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu kurengera Ingagi, harimo no kongera ubuso bw'aho ziba
Mathieu Flamini yise Muhoza, Ingagi yavutse tariki ya 10 Ukwakira 2024
Bacary Sagna yise Izina Agashya, Ingagi yavutse tariki ya 13 Mutarama 2025
Luis García yise Amahoro, Ingagi yavutse tariki ya 26 Nzeri 2024
Javier Pastore yatanze Izina rya Nganza, ku Ngagi yavutse tariki ya 29 Kanama 2024.
What's Your Reaction?






