Rwanda: Ibiciro bya Essance na Mazutu byongeye kuzamuka

Sep 5, 2025 - 20:31
Rwanda: Ibiciro bya Essance na Mazutu byongeye kuzamuka

Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro [RURA], rwatangaje ko Igiciro cy'ibikomoka kuri Peteroli cyongeye kuzamuka.

RURA yatangaje izamuka ry'ibi biciro, ibinyujije mu Itangazo yanyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, ku Mugoroba wo kuri uyu wa 05 Nzeri [9] 2025.

Ibi biciro bigaragaza ko Litiro ya Lisansi yashyizwe ku 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw, mu gihe iya Mazutu yashyizwe ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw. 

Ibiciro bishya bikaba biri butangire kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ku Isaha ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

Izi mpinduka zije zikurikira izari zakozwe tariki ya 09 Gashyantare [2] uyu Mwaka w'i 2025.

Icyo gihe, Litiro ya Lisansi yakuwe ku 1.574 Frw, ishyirwa mu 1.633 Frw. Izi mpinduka, zari zivuze ko Litiro yazamutseho Amafaranga 59 y'u Rwanda.

Ubwo Lisansi yazamkaga, Mazutu nayo ntabwo yasigaye, kuko Litiro yayo yavuye ku 1.576 Frw, ishyirwa ku 1.647. Bivuze ko yari izamutseho Amafaranga y'u Rwanda 71.

Mu gihe abatunze Ibinyabiziga bari batarakira izi mpinduka, tariki ya 02 Nyakanga [7] 2025, RURA yongeye gutangaza ibiciro bishya.

Icyo gihe, hatangajwe ko byatewe n'uko byongeye gusubirizwaho Umusoro wa VAT.

Litiro ya Lisansi yahise ishyirwa ku 1.803 Frw, ivuye ku 1.633 Frw. Bivuze ko yari yazamutseho Amafaranga 170 y'u Rwanda. Aya Mafaranga 170, yari ahwanye n'izamuka rya 11%.

Uyu musoro kandi, wahise utuma Litiro ya Mazutu ishyirwa ku 1.757 Frw ivuye ku 1.647 Frw. Bivuze ko ryari izamuka riri hagati ya 6.5 % – 6.8 %, rihwanye n'Amafaranga 110 y'u Rwanda.

Imwe mu mpamvu nyamukuru y’izi mpinduka, ikomeje kujyana n'inyongera ya VAT ku biciro bya Peteroli, yemerewe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa Gashyantare [2] 2025, igatangira gukurikizwa tariki ya 01 Nyakanga [7] 2025. 

Mu bihe bitandukanye, RURA yakunze kuvuga ko ibiciro bishyirwaho hashingiwe ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga, Amafaranga y’ubwikorezi, ubwishingizi [Insurance] n'ibiciro byo ku Byambu [Port charges]. Ibi bikaba bisubirwamo buri mezi abiri.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 0
Wow Wow 0