Handball: Abarabu bakuye itike y’igikombe cy’Isi i Kigali, Abirabura bataha amaramasa

Jan 28, 2026 - 21:17
Handball: Abarabu bakuye itike y’igikombe cy’Isi i Kigali, Abirabura bataha amaramasa

Amakipe y'Ibihugu byo mu Majyaruguru y'Afurika azwi nk'Ibihugu by'Abarabu, niyo yihariye itike y'imikino y'igikombe cy'Isi cya Handball, abikesha kwitwara neza mu cy'Afurika kiri gukinirwa i Kigali.

Ibi bihugu bigizwe na “Misiri, Algeria, Maroke na Tuniziya”. Byabonye itike yo gukina igikombe cy'Isi, nyuma yo kugera mu mikino ya kimwe cya kabiri (½).

Imikino yatanze itike ya kimwe cya kabiri yasojwe kuri uyu wa 27 Mutarama (1) 2026.

Mu bihugu 8 byari byabonye itike ya kimwe cya kane (¼), Amajyaruguru y'Afurika yari afitemo 4.

Muri iyi mikino ya ¼, Misiri ifite iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro ya 26, yasezereye Nigeriya iyitsinze ibitego 48–22, Tuniziya ikuramo Cape Verde iyitsinze 37–27, Algeria itsinda Angola 27–22, mu gihe Maroke yasezereye Guneya nyuma yo kuyitsinda 38–26.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama (1) 2025, harakinwa imikino ya ½, aho biteganyijwe ko Algeria yisobanura na Tuniziya (19:00), mu gihe uyu mukino uzaba wabanjirijwe n'uwo Misiri izakiramo Maroke ku isaha ya saa 16:30.

Mu gihe ibi bihugu bizaba bigundagurana mu mikino ya ½, ayasezerewe muri ¼, azahatanira umwanya hagati ya 5 n'u 8.

Amakipe 8 asigaye atarabashije kujya mu mikino ya ¼, yakomereje mu mikino izwi nka Presidential Cup.

Presidential Cup ni imikino amakipe atarabashije kwivana mu y'amatsinda. Akina imikino yo guhatanira umwanya hagati y'i 9 na 16.

Muri iyi mikino, u Rwanda rumaze kuyitwaramo neza, aho rwahereye kuri Uganda, rukurikizaho Zambiya n'ubundi bari bahuriye mu mikino y'amatsinda, aho bombi bari basangiye itsinda rya mbere.

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rurakina n'Ikipe y'Igihugu ya Gabon, mu mukino uteganyijwe kubera muri Petit Stade Amahoro ku isaha ya saa 16:00.

Iyi mikino iri gukinirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere n'iya 27 muri rusange, iri gukinirwa muri BK Arena no muri Petit Stade Amahoro.

Amafoto

May be an image of ‎text that says

May be an image of text that says

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0