NESA yasubije Abarimu bahuye n’imbogamizi zo gukoresha CAMIS bategura Indangamanota

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda [NESA], cyavuze ku mbogamizi Abarimu bahuye na zo mu gukoresha CAMIS mu gutegura no gutanga Indangamanota [Bulletin] z’abanyeshuri.
Nyuma y’uko yo kugaragarizwa ko hari ibitarengeje neza mu gukoresha CAMIS, NESA yiseguye mu Babyeyi n’abandi bagerwaho n'ikoreshwa rya CAMIS, ibizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubu buryo butange umusaruro bwashyiriweho.
Comprehensive Assessment Management Information System [CAMIS], n'uburyo bw'ikoranabuhanga bwinjizwamo amanota nyuma y'uko abanyeshuri bakoze Isuzumabumenyi kugira ngo hakurikiranwe uko abana batsinze.
Buri mpera z’Igihembwe cyangwa z’Umwaka w’Amashuri, CAMIS yakunze kugaragaza ibibazo, hagakekwa ko biterwa n'umubare mwinshi w’Abarimu babwifashisha binjizamo amanota y’abanyeshuri.
Mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’Umwaka w’Amashuri w'i 2023-24, NESA yashyizeho itegeko risaba Amashuri abanza n’ayisumbuye gukoresha Sisiteme ya CAMIS mu gukora no gutanga Indangamanota mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu nama yabereye i Nyagatare hagati ya tariki ya 6–10 Werurwe 2023, Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati yibukije abayobozi b’Amashuri gukoresha CAMIS mu kwinjiza amanota y’Isuzumabumenyi risoza igihembwe cya kabiri.
Icyo gihe, yatangaje ko buri Karere hazoherezwa umukozi umwe ufasha mu gukemura ibibazo bya sisiteme .
Ibi bigaragara nk’imbogamizi kuko hari abanyeshuri cyangwa Abarimu batabasha kwinjira mu buryo bworoshye, maze amanota akabura cyangwa Sisiteme akabura gukora neza.
What's Your Reaction?






