Asomusiyo: Musenyeri Hakizimana yasabye Abakirisitu gushyira Yezu abataramumenya

Umushumba wa Diyosezi ya Gatolika Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yasabye Abakirisitu gukomeza kurangwa n’Urukundo no kugeza Yezu Kirisitu ku bataramumenya.
Yabigarutseho mu Gitambo cya Misa yaturiye muri Paruwase ya Kibeho, ku munsi Abakirisitu Gatolika bizihizaho, ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Asomusiyo.
Uyu munsi wizihizwa ku Isi hose buri tariki ya 15 Kanama [8] uko Umwaka utashye.
Aha i Kibeho, hari hateraniye Ibihumbi n'Ibihumbi by'Abakirisitu, cyane ko hari mu hantu hane [4] ku Isi, hemejwe ko habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uyu munsi, Musenyeri Hakizimana yasobanuye ko uyu Munsi ufitanye isano rikomeye n’amateka ya Bikira Mariya, yibukwa igihe yasuraga Mubyara we Elizabeti akamubwira ko Umwana atwite asingizwa mu Isi no mu Ijuru.
- Inkomoko y'Umunsi wa Asomusiyo
Tariki ya 01 Ugushyingo [11] 1950, Papa Piyo wa XII yatangaje ku mugaragaro ko Kiliziya Gatolika yemera bidasubirwaho ko Bikira Mariya yajyanywe mu Ijuru, icyemezo cyashimangirijwe n’ibirori bikomeye byabereye ku Rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma, byitabirwa n’Abepiskopi basaga 600 n’Abakirisitu Ibihumbi 700.
Aha i Kibeho, tariki ya 28 Ugushyingo 1981 ahagana ku Isaha 12:35 z’amanywa, Bikira Mariya yabonekeye Alphonsine Mumureke wari Umunyeshuri mu Mwaka wa mbere w’Amashuri yisumbuye.
Yagize ati:“Mwana wanjye”, maze amwihishurira ati “Ndi Nyina wa Jambo.”
Ibi byabanje gushidikanywaho n’abiganaga na we ndetse n’abandi benshi, ariko nyuma yo kubonekera uyu Alphonsine, Bikira Mariya yaje no kubonekera Mukamazimpaka Nathalie ku wa 12 Mutarama 1982 na Marie Claire Mukangango ku wa 2 Werurwe 1982.
Aya mabonekerwa yakomeje kuba ikimenyetso cy’ubutumwa bukomeye burimo guhamagarira abantu gusenga cyane, gukunda iby’Ijuru kurusha iby’Isi bishira vuba, kwitanga, kwiyoroshya no kugarukira Imana.
Mukangango yahawe ubutumwa bwo kwamamaza Ishapure y’Ububabare no guhamagarira Isi yose kwihana.
Nyuma y’iperereza ryimbitse ryatangiye muri Werurwe 1982, hashyizweho Komisiyo yari igizwe n’Abaganga n’abahanga mu bya Tewolojiya.
Raporo yashyikirijwe Abepiskopi bo mu Rwanda, yoherezwa i Roma maze ku wa 29 Kamena 2001, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro atangaza ku mugaragaro ko amabonekerwa ya Kibeho yemejwe na Kiliziya Gatolika.
Kuva icyo gihe, Ubutaka bwa Kibeho bwahawe icyubahiro cy’Ubutaka Butagatifu, butangira gusurwa n’abaturutse impande zose z’Isi.
Amafoto
Musenyeri Hakizimana yasabye Abakirisitu kurangwa n’Urukundo no gushyira Yezu abataramumenya
What's Your Reaction?






