Vatikani yasabye Abakirisitu kuzirikana Papa Leo wa XIV

Jun 19, 2025 - 17:50
Jun 20, 2025 - 10:29
Vatikani yasabye Abakirisitu kuzirikana Papa Leo wa XIV

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi i Vatikani, bwasabye Abakirisitu kuragiza Imana Papa Leo wa XIV mu Isengesho rya buri munsi, kugira ngo bimufashe gusohoza Ubutumwa yatorewe.

Vatikani yavuze ko ibibazo bihanze Isi ari byinshi ndetse na Kiliziya by'umwihariko, bityo ko uyu muzungura wa Petero Intumwa, atabyishoboza wenyine.

Ni mu gihe Papa Leo ataramara n'Amezi atatu asimbuye Papa Francis witabye Imana ku wa mbere wa Pasika, azize uguhagarara k'Umutima.

Papa Leo watowe n'Abakaridanali 133 tariki ya 08 Gicurasi [5] 2025, niwe Papa wa mbere ukomoka muri USA, wari ugiye kuri iyi ntebe isumba izindi muri Kiliziya Gatolika.

Mu rwego rwo gusaba Abakirisitu Gatolika ku Isi kwifatanya na Papa Leo, Vatikani ifite intero igira iti “Fata iya mbere hamwe na Leo wa XIV”.

Mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa, Sekreteriyati y’Ubukungu na Dikasteri y’Ubumwe, basohoye Amashusho [Video] agaragaza amagambo akomeye yavuzwe na Papa Leo wa XIV ubwo yari ku rubaraza rwa Basilika ya Mutagatifu Petero.

Icyo gihe, yagize ati:“Ndabahamagarira abatuye Isi kuba intumwa z’amahoro, urukundo n’ubumwe.

Iki gikorwa ngarukamwaka kizwi nka ‘Peter’s Pencecyakozwe mu buryo budasanzwe, aho kuri iyi nshuro kiganjemo gutakamba kwinshi.

Buri Mwaka, gihuzwa n'Umunsi mukuru wa Mutagatifu Petero na Pawulo, wizihizwa tariki ya 29 Kamena [6]. 

Ni uburyo Abakirisitu bagaragaza ko bafatanya n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu bikorwa by’ubutabazi, iyogezabutumwa no gufasha abakene n’abari mu kaga hirya no hino ku Isi.

Kuri iyi nshuro, byahujwe no kuzamura ubukungu bwa Vatikani buri kujya hasi.

Itangazo rya Vatikani rivuga ko iyi nkunga ari “ikimenyetso cy’ubumwe no kwifatanya n’ubutumwa bwa Papa bwo kwamamaza Ivanjili, kwimakaza amahoro no gusakaza urukundo rwa Gikirisitu”.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0